Umunyamakuru M. Irene yamaze kwimukira muri Canada. hakomeje kwibazwa uko bizagendekera Vestine na Dorcas yari asanzwe afasha

Umunyamakuru M. Irene yamaze kwimukira muri Canada. hakomeje kwibazwa uko bizagendekera Vestine na Dorcas yari asanzwe afasha

Apr 18,2024

Umunyamakuru Murindahabi Irene wamenyekanye nka M. Irene uzwi mu ishami ry’imyidagaduro mu gufasha abahanzi barimo nka Vestine na Dorcas, akaba yaranamamaye kuri YouTube binyuze kuri shene ye yitwa MIE Empire, yimukiye muri Canada.

Aya makuru akijya hanze byatumye abantu benshi batangira kwibaza ahazaza h’abahanzi uyu munyamakuru yari asanzwe areberera inyungu, bibaza niba koko atazongera kubafasha nk’ibisanzwe.  

Ibi ababivuga babishingira ku kuba uyu musore yari amaze iminsi ahaye akazi abandi banyamakuru bashya kugira ngo bazakomeze gukorera kuri iyi ‘YouTube Channel’ ye mu gihe azaba adahari.

Ukwimuka kwa Murindahabi Irene kwatangajwe na we ubwe mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, aho yashyizeho ifoto, ashyiraho ubutumwa bugira buti “Amahoro!!! Umuhungu wo mu Gatsata mu Mujyi, yageze muri Canada, iwacu hashya.”

Amakuru avugwa na bamwe mu bakurikiranira hafi amakuru y’uyu munyamakuru, bavuga ko yerecyeje muri Canada, asanzeyo umukunzi we nubwo atahise ashaka kubitangaza mu butumwa yashyize ahagaragara, ariko ngo hari hashize iminsi bivugirwa kure ntibijye hanze ko yaba afiteyo umukunzi.

Ikinyamakuru Inyarwanda cyibanda ku makuru y’Imyidagaduro, gitangaza iby’aya makuru, cyagize kiti “Umunyamakuru Irene Mulindahabi yamaze kwerekeza muri Canada aho bivugwa ko asanze umukunzi we akaba ari na ho ashobora gukomereza ubuzima bwe hatabayeho izindi mpinduka.”

M.Irene wari usanzwe ari Umunyamakuru ukora kuri YouTube Channel ye izwi nka MIE Empire, ndetse n’Igitangazamakuru Isibo, yari aherutse kugaragaza ko uyu muyoboro wa YouTube we, wahaye akazi abakozi bashya.

Abakurikiranira hafi iby’uyu munyamakuru, bavuga ko yahaye akazi abanyamakuru bashya kugira ngo bazakomeze gukorera kuri iyi ‘YouTube Channel’ ye mu gihe azaba adahari, kuko byari byatangiye kuvugwa ko agiye kwimukira mu mahanga.