Rwamagana: Umugabo yagiye gusambana n'umugore w'abandi ahura n'uruva gusenya

Rwamagana: Umugabo yagiye gusambana n'umugore w'abandi ahura n'uruva gusenya

Apr 29,2024

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Mata 2024, Nibwo mu rugo ruherereye mu Mudugudu w’Urugwiza, Akagari ka Binunga mu Murenge wa Munyiginya, Akarere ka Rwamagana, hatemewe umugabo wari waje gusambanya umugore wo muri urwo rugo.

Abaturage bavuze ko uwafashwe agatemeshwa umuhoro mu mutwe ngo yabanje gusambanira n’uwo mugore mu rutoki hanyuma uwo mugore ahita amusaba ko bakomereza imishyikirano yabo mu rugo rwe kuko umugabo we adahari.  Siko byagenze kuko umugabo yari aryamye mu nzu ariko yabanje kubumva akabihisha dore ko yari asanzwe afite n’amakuru yuko basanzwe bamuca inyuma.

Bakomeza bavuga ko kubera urusaku rw’abamurebaga hari abandi baturanyi bahise bahurura  biyemeza kujyana uwatemwe kwa muganga ariko bageze nzira umurwayi abasaba ko bahagarara agasubira mu rugo kubera imbeho, kumbi ahubwo ari uko atagira ubwisungane mu kwivuza( Mituweli).

Cyakora nubwo Habimana Pascal utuye mu Mudugudu wa Kabeza mu Kagari ka Binunga, yafashwe asambanira mu rugo rw’abandi, Abaturage  bavuga ko ashobora kuba yarabitewe n’agahinda yatewe n’umugore we bashakanye witwa MUKASHYAKA Olive , Kubera ko yamusahuye akamucucura utwo bagohokanye cyane ko ku munsi umugabo yafashwe asambanira mu rugo rw’abandi aribwo uyu mufasha we yari avuye mu rwahukaniro.