Sobanukirwa Hepatite A, uko yandura, ibimenyetso byayo, uko ivurwa ndetse n'uko wayirinda

Sobanukirwa Hepatite A, uko yandura, ibimenyetso byayo, uko ivurwa ndetse n'uko wayirinda

  • Hepatite A ni ukubabuka k'umwijima gushobora gutera cyangwa kudatera ibibazo bikmeye

  • Virusi ya Hepatite A (HAV) yandurira mu kunywa amazi cyangwa kurya ibiryo byandujwe n'umuntu uyirwaye.

  • Abantu hafi ya bose banduye hepatite A barakira burundu, hanyuma bagakingirwa. Nyamara, umubare muto cyane w'abantu banduye HAV bashobora gupfa bazize iyi hepatite.

  • Ibyago byo kwandura HAV bifitanye isano no kubura amazi yo kunywa hamwe n’isuku nke hamwe n’isuku

  • Hariho urukingo rwizewe kandi rwiza rwo kwirinda hepatite A.

May 20,2024

Hepatite A ni ukubabuka k'umwijima guterwa na Virusi ya Hepatita A izwi nka VHA.

Uburyo bwibanze yanduriramo ni ukurya cyangwa kunywa amazi yandujwe n'urwaye iyi virus binyuze mu mwanda yitumye.

Isuku nke mu mafunguro cyangwa se ku ntoki mbere yo gufungura ndetse n'imibona1no aho bakoresha umunwa mu kibuno ni zo nzira zikomeye zikwirakwiza virusi ya Hepatite A.

Bitandukanye na Hepatite C na B, Hepatite A irakira gusa ishobora kugaragaza ibimenyetso bikomeye ndetse ishobora gukura ikaba yateza n'urupfu.

Ibimenyetso:

Ibimenyetso bya Hepatite A bigaragara hagati y'iminsi 14 na 28.

Ibimenyetso bya Hepatite A bishobora kuba byoroheje cyangwa bikomeye. Muri byo dusangamo:

- Umuriro

- Kumva utameze neza

- Guhitwa

- Kumva udashaka kurya,

- Isesemi

- Kubabara mu nda

- Inkari zijimye cyane

Ni bande bafite ibyago byinshi byo kwandura?

Umuntu wese utarakingiwe cyangwa utarigeze arwara Hepatite A aba afite ibyago byinshi byo kuyirwara. Abandi ni:

- Abatuye ahantu hatagira amazi meza

- Abatuye mu kajagari

- kuba ubana n'umuntu uyirwaye

- kubonana n'umutu uyirwaye

- imibonano hagati y'abagabo

Uko ivurwa

Nta muti wihariye uvura Hepatite A. Bisaba gutegereza ibyumweru byinshi ndetse rimw na rimwe amezi mbere y'uko ibimenyetso bishira. Ni byiza kwirinda gufata imiti inaniza umwijima nka za Paracetamol. Uretse igihe yakomeye, akenshi ntibisaba kujya kwa muganga. Bisaba gusa gufasha umurwayi kumera neza nko kumurinda umwuma ushobora guterwa no gutakaza amazi menshi igihe aruka cyangwa se ahitwa.

Uko wakwirinda Hepatite A

Gutura heza, gusukura ibiribwa n'amazi ndetse no kwikingiza ni bwo buryo bwizewe bwo kwiyirinda.

SRC: who.int