Zari Hassan yakuyemo inda
Zari Hassan yemeje ko aherutse gukuramo inda y’ibyumweru bitandatu yari atwite, nk’uko byanashimangiwe n’umugabo we, Lutaaya Shakib.
Mu ntangiriro z’uku kwezi nibwo Zari yatangaje ko yahuye n’iki kibazo, ibintu byababaje cyane abakunzi be.
Nyuma y’iminsi acecetse, Shakib yavuze ko koko ibyavuzwe ari ukuri, ariko ashimangira ko ari Zari ubwe uzabisobanura mu buryo burambuye igihe azaba yumva abishoboye.
Nta mpamvu yihariye yatangajwe ku byateye ibyo byago, ariko Shakib yagaragaje ko atacitse intege ku cyifuzo cyo kubyarana n’umukunzi we, avuga ko n’iyo yaba afite imyaka myinshi azakomeza kugerageza.
Zari we yigeze kubinyuza kuri Snapchat, asaba abantu kumureka agakomeza ubuzima bwe uko abishaka, asobanura ko nta gitutu yigeze agira cyo gusobanurira rubanda iby’imibereho ye bwite, haba mbere cyangwa nyuma yo gukuramo inda.