Niba ukora ibi menya ko urimo kwiyongerera ibyago byo kurwara Kanseri ya Prostate(Kanseri y'Amabya)
Kanseri ya porositate ni indwara ifata abagabo. Iyi ndwara ifata agace kitwa porositate, ikaba nayo ari imvubura ikora amatembabuzi yivanga n intanga bigakora amasohoro.
Kanseri ya porositate irangwa n’iki?
Iyo ugifatwa nta bimenyetso ubona. Gusa uko kanseri igenda ikura, bituma porositate ibyimba, bikagaragaza ibimenyetso bikurikira:
Gushaka kunyara inshuro nyinshi cyane cyane nijoro
Kutabasha gufunga inkari igihe ushakiye, ndetse zigatinda no kuza mu gihe uri kunyara
Kunyara bicikagurika kandi utabasha gutungereza
Gucikwa n’inkari mu gihe usetse cyangwa ukoroye
Kunanirwa kunyara uhagaze
Kumva uribwa cyangwa wokerwa uri kunyara cyangwa gusohora
Kuzana amaraso mu nkari no mu masohoro.
Kanseri ya porositate iterwa n’iki?
Kugeza ubu nk’izindi kanseri zose impamvu itera kanseri ya porositate ntizwi. Gusa ubushakashatsi bwagaragaje ko hari ibituma ibyago byo kuyirwara byiyongera.
Kuba mu muryango harimo abayirwaye
Kuba urengeje imyaka 60
Gukorana imibonano mpuzabitsina idakingiye n’abantu benshi batandukanye
Nubwo impamvu itazwi ariko abirabura bayirwara cyane kurenza abazungu
Kurya ibinyamavuta byinshi
Kuba urwaye diyabete
Kuba warigeze kumenyera gukora imibonano nyuma ukabihagarika
Aho utuye. Abantu batuye ahantu hashyuha cyane bibongerera ibyago
Kuba unywa itabi.
Izi nizo mpamvu zongera ibyago byo kuba warwara iyi kanseri.
Kanseri ya porositate ivurwa ite?
Nka kanseri zindi zose, uburyo bwo kuvura iyi kanseri buri mu bice 3:
Kubaga porositate igakurwamo burundu
Gukoresha uburyo bwo gushiririza hoherezwa imirasire yo muri radiografi (X-ray).
Gukoresha imiti irwanya kanseri mu gihe bibonetse ko ikiri ntoya.
Ni gute nakirinda iyi kanseri?
Kunda kurya imboga, ibihumyo, imbuto, ibishyimbo n’ibitunguru
Irinde amafiriti
Gushaka umugore nabyo birayirinda kuko gusohora kenshi bigabanya ibyago byo kuyirwara
Gabanya gufata vitamin E iza nk’ibinini ahubwo urye ibikungahaye kuri iyi vitamini, nabwo ntukabye
Kora siporo byibuze 3 mu cyumweru
Irinde izuba ryinshi kimwe n’ibindi byose bitera umubiri gushyuha cyane
Gabanya kurya inyama zitukura, amagi no kunywa amata
Kunda kurya inyanya mbisi
Kunda guhekenya karoti no kurya izindi mboga zose zisa n’umuhondo na orange.
Ibi nubikurikiza uzaba uri kwirinda iyi kanseri.
IZINDI WASOMA:
Nawe wabona ubikora! Dore ibintu 4 abantu bakora batazi ko byangiza cyane umwijima