OTAN igiye guha Ukraine inkunga ya miliyari 50$

OTAN igiye guha Ukraine inkunga ya miliyari 50$

Umwe mu bayobozi bakomeye mu muryango wo gutabarana wa OTAN yatangaje ko bari gutenganya guha Ukraine inkunga mu bya gisirikare ifite agaciro ka miliyari 50$.

Ni inkunga ingana n’iyo OTAN na none yari yahaye Ukraine mu mwaka ushize.

Umuyobozi wa Komite ya Gisirikare muri OTAN, Giuseppe Cavo Dragone, yavuze ko uyu muryango umaze guha Ukraine inkunga y’arenga miliyari 33$ kuva muri Mutarama 2025, ndetse ko bifuza ko yagera kuri miliyari 50$ mbere y’uko umwaka urangira.

Abajijwe ku cyo batekereza ku bushake bwa Amerika n’u Burusiya bugamije gushyira umukono ku masezerano y’amahoro, Dragone yavuze ko OTAN izakomeza guha ubufasha bwa gisirikare kuri Ukraine ndetse ikanabwongera, anashinja u Burusiya gutinza ibiganiro.

Dragone yanavuze ko ibihano ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi byashyiriyeho u Burusiya, bizongerwa ndetse bigakazwa mu gushyira igitutu ku Burusiya.

Dragone yahakanye ibihuha by’uko OTAN ishobora kohereza ingabo muri Ukraine.

Ati “Ntitwigeze tubivugaho muri OTAN, ntitwanabikomojeho na rimwe.”

Uyu muyobozi avuze ibi mu gihe Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, na Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, baherutse guhura bakaganira ku buryo intambara yo muri Ukraine yahagarikwa hatisunzwe imirwano.

Trump yavuze ko ibyo biganiro byagenze neza, u Burusiya na bwo buvuga ko bwiteguye ibiganiro kandi ishimira Trump ko ari gushyira imbaraga mu gushaka ibisubizo by’iki kibazo ahereye mu mizi.

U Burusiya bwamaganye ibikorwa bya OTAN byo guha intwaro Ukraine, agaragza ko bizongera ikibatsi mu muriro aho guhagarika intambara.

U Burusiya kandi buhora bugaragaza impungenge, buvuga ko Ukraine n’abo mu Burayi batarajwe ishinga n’ibiganiro biganisha ku mahoro, bemeza ko Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy, yanze nkana ibyo Trump yamusabye kubahiriza.

Posted On: Aug 26,2025