Si ngombwa kujya kwa muganga: Ibintu 5 byagufasha kugira amavangingo menshi cyane udakoresheje imiti

Si ngombwa kujya kwa muganga: Ibintu 5 byagufasha kugira amavangingo menshi cyane udakoresheje imiti

Kugira amavangingo ahagije ni ingenzi cyane mu gikorwa cy'imibonano kuko atuma kigenda neza kandi abagikora bombi bakaryoherwa na cyo. Iyo abuze usanga habaho kutishimiranana ndetse bikaba byanabyara gucana inyuma mu gihe bitabonewe igisubizo vuaba.

Nubwo iki ari ikibazo gihangayikisha abagore benshi, usanga ahanini kubura amavangingo biva mu bumenyi buke bamwe mu bagore bafite aho usanga batazi uko bakwitwara, ibyo bagomba kurya ndetse na sporo bakora kugirango iki kibazo gikemuke burundu. Iyi ni yo mpamvu Iwacumarket.xyz yabateguriye inkuru igendanye n'iyi ngingo.

Dore bimwe mu byo wakora bikagufasha gutandukana burundu n'ikibazo cyo kubura amavangingo:

1. Kunywa amazi:

Abagore benshi ntibazi ko kunywa amazi ahagije ari rimwe mu mabanga yo kugira amavangingo menshi. Ni gute ushaka amazi kandi utanywa amazi? Niba wifuza kugira amavangingo menshi, gerageza unywe amazi menshi niba yarakunaniye ugerageza urye ibiribwa byifitemo amazi menshi nka: Cocombre, water melon, gombo... Uretse gutuma ubona amazi ahagije mu mubiri ibi biribwa binatuma ubona intungamubiri zifasha muri iki gikorwa nka vitamini C, isukari,....

2. Gukora Kegel 

Iyi ni siporo ifasha imyanya y'ibanga kumera neza harimo koroha, no kwegerana ku bagore. Kanda hano urebe uko zikorwa

3. Kurya ibiryo bikungahaye kuri OMega 3

Ni ibinyamavuta bifasha imitsi, uruhu, utunyangingo two mu gitsina koroha, bigatuma amavangingo akorwa neza. Ibyo biryo ni amagi, avoka, amafi, inyama z'inkoko...

4. Kwirinda gushyira ibintu mu gitsina:

Aha harimo n'intoki abasore bakunda gushyiramo ngo barimo gutegurana, za parfume, amavuta n'ibindi.... Ikindi abantu bagomba gutegurana, harimo kuganira, gukina, ...

5. Kurya ibintu bikungahaye kuri Folic acid:

Ibi birimo: Amashu, brocolli, beterave, epinar, chou fleur,.. Ibi bifasha umubiri wawe gukora neza harimo no kuvubura amavangingo igihe cy'imibonano.

Ikindi ugomba kwitaho ni ugukora sports, kurya neza, ndetse no kwihagarika mbere yo gukora imibonano kugirango ube umeze neza nta kiguhangayikishije ari nabyo bituma ubwonko bwitegura neza kandi umubiri nawo ugasubiza neza amategeko y'ubwonko mu gihe ugeze mu gikorwa nyirizina. 

Posted On: Sep 04,2025