Alliah Cool yasubije abamunenze ko yari yambaye ubusa mu kumurika filime ye ya mbere - ALLIAH THE MOVIE

Alliah Cool yasubije abamunenze ko yari yambaye ubusa mu kumurika filime ye ya mbere - ALLIAH THE MOVIE

Sep 14,2021

Umukobwa ugezweho muri Cinema mu Rwanda Isimbi Alliance uzwi ku izina rya Alliah Cooll ,yasubije abamwibasiye kubera ikanzu ye yambaye ku munsi yamuritse ho firime ye ya mbere.

 

Tariki ya 13 Nzeri 2021 nibwo umuhango wo kumurika iyi firime ya Alliah Cool wabaye ,aho hari higanjemo ibyamamare bitandukanye byo mu myidagaduro mu Rwanda bambaye imyambarire idasanzwe ,yaba muri Cinema no mu muziki, ndetse n’abandi batandukanye aho bari babukereye baje kwihera ijisho, firime ya mbere ya Alliah Cool akoze ku giti cye.

 

Mu kiganiro Alliah yagiranye na CHITA MAGIC TV yagize icyabwira abamwibasiye bavuga ko yari yambaye ubusa ubwo yamurikaga Filime ye ise “Alliah”.

 

Yagize ati ”Kwambara kuriya nari nambaye na akazi ,nimbyambarire yakazi ntago nakwambara nkuko mama yambara ari murugo , ibyo rero abantu bakomeje kwibaza ku myambarire yanjjye imfasha kugaragara neza isa n’umwuga wanjye”. Yasoje avuga ko kandi adashaka kuzongera kubazwa ibibazo kijyanye n’imyambarire ye.

Alliah Cool yasubije abamwibasiye...

Nyuma yo kwerekana iyi filime, Isimbi yatangaje ko atari ubuzima bwe bwite yakinnye ahubwo ari ibyo agenda abona muri Sosiyete Nyarwanda.

 

Yavuze ko guhera ubu agiye gukorana umwete agateza imbere Sinema Nyarwanda kandi yemeza ko afite imbaraga n’ubushake. Ati “Mfite imbaraga n’ubushake bwo kubikora bizakunda.”

 

Umuyobozi w’Umuryango urwanya Ruswa n’Akarengane mu Rwanda (TI-RW), Ingabire Marie Immaculée, wari uri muri iki gikorwa yashimiye uyu mukobwa avuga ko ihohoterwa rikwiye guhagurukirwa.

 

Ati “Abahanzi turabakunda umunsi twababuze tuzababara. Uyu munsi mfite amarangamutima menshi kandi iyo nyafite simvuga. Alliance ndamukunda cyane. Nk’umuntu ubabazwa n’ibintu abana b’abakobwa bahura nabyo ngushimiye ibyo wakoze byereka abana uko bagomba kwitwara.”

 

“Tugomba kwamagana agasuzuguro twabonye. Nta muntu ukwiriye agaciro kuruta umugore. Ndagushimiye kandi nzakomeza ngushimire. Mureke dufatanye na Alliance kuyobora urubyiruko.”

 

Ibi birori byitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye birimo Muyoboke Alex, Platini, Bruce Melodie, Rocky Kirabiranya, Anitha Pendo, Massamba Intore, Super Manager, DJ Pius n’abandi batandukanye.