Uko wahagarika ikibazo cyo kurangiza vuba udakoresheje imiti
Bivugwa ko ubuzima bw’urugo hagati y’abashakanye bukomera iyo mu buriri bigenda neza. Niba umugore atari igihaa ndetse n’umugabo akaba azi kurya amavuta akayamaramo akamenya kwinikiza akabishimirwa, nta kabuza n’ikosa yakoze araribabarirwa.
Nyamara kandi biba ikibazo gikomeye iyo mu buriri amera nk’umwana ndetse yakitwa ko agiye kubaka urugo bikaba nka ya mvugo y’ab’ubu ngo ni ukubipa. Aho rwose uretse kuba yaba afite umugore uzi kwihangana naho ubundi niho usanga abunganira urugo babona aho baruhera nuko ntiyongere kugira ijambo mu rugo.
Kurangiza vuba ni iki?
Kurangiza vuba bivugwa igihe umugabo arangiza (asohora) mbere yuko akora imibonano cyangwa se hatarashira iminota 2 ari mu gikorwa.
Ibi akenshi biba atabishaka, bigatera guhangayika, kwigaya ndetse bigateza ibibazo n’umwiryane mu rugo
Kurangiza vuba biterwa n’iki?
Ubusanzwe impamvu nyamukuru ibitera ntizwi. Ariko hari ibyabonetse ko bitera kurangiza vuba :
Kuba utaramenyera imibonano (ubikoze vuba)
Kubikorana n’umuntu mushya, mutamenyeranye.
Kuba udasiramuye
Kuba uhangayitse, udatuje, ubikoze nk’ubyibye
Uburyo bikorwamo. Hari position aimee na zimwe zituma umuntu arangiza vuba
Kuba ubikoze utari ubiherutse
Izi ni zimwe mu mpamvu zishobora kubitera.
Ese kurangiza vuba biravurwa?
Kurangiza vuba birakira rwose kandi imiti yo kwa muganga si ngombwa. Ahubwo inama uhabwa iyo uzikurikije neza birakira.
Gutuza
Mu gihe wumvise ko uri hafi yo kurangiza, rekera kwinyeganyeza, uzamure umwuka mwinshi wongere uwusohore, ubikore 3. Uhite utekereza ikindi kintu nk’umupira warebye, film se, mbese use n’uwirengagiza ibyo urimo. Nyuma y’akanya ukomeze igikorwa.
Gukanda umutwe w’igitsina
Mu gihe wumva ugiye kurangiza nanone, uwo mukorana imibonano musabe kubumba amaguru cyane igitsina cyawe akinigire mu matako ye. Nawe ushobora gukuramo igitsina ukagifata ugakanda ku mutwe wacyo ukoresheje igikumwe n’intoki 2 zigikurikira. Wakumva byasubiyeyo ukongera ugakomeza.
Kwiyakana
Mu gikorwa, igihe wumvise ugiye kurangiza, kuramo utuze. Nihashira akanya wongere, gutyo gutyo.
Kwitegura bihagije
Wikorana imibonano ihubi; tuza mwitegure bihagije kandi mubikore mwese mufatanya. Niyo warangiza utarabikora, ariko kuko ufite umwanya, mukomeze gufatanya wongere ubishake. Nubikora bizagenda neza.
Kwisiramuza
Kiriya gihu gitwikiriye ku mutwe w’igitsina cyongera ubushake. Iyo rero kivuyeho byongera umwanya umara mu gikorwa.
Guhindura position
Ubushakashatsi bwerekanye ko iyo bikozwe umugabo ari we uri hasi bituma igihe abikoramo cyiyongera kuko kwikubanaho bigabanuka.
Kanda hano usome ibyiza n’akamaro imibonano mpuzabitsina ifitiye umubiri.
Gukoresha agakingirizo
Ubu nabwo ni uburyo bwiza kuko bigabanya kwikubanaho. Gusa ku nshuro ikurikiyeho wareka kugakoresha kuko akenshi ku nshuro ya 2 uratinda kurangiza.
Kurangiza vuba bitera ipfunwe
Iyo ubu buryo butagufashije niho ushobora kwifashisha imiti yo kwa muganga, ntugomba kugira ikibazo cyo kurangiza vuba ngo uhite wihutira gufata imiti kuko mugenzi wawe yakubwiye ko wamufashije.
Muganga niwe wenyine uzagena imiti ukwiye gukoresha bitewe n’uburwayi bwawe.