Icyo umugabo yakora kugirango intanga ze ziyongere bimwongerere amahirwe yo kubyara

Icyo umugabo yakora kugirango intanga ze ziyongere bimwongerere amahirwe yo kubyara

Oct 30,2023

Impuguke mu by’ubuzima zihamya ko kongera amasohoro no kugira amasohoro afite ubuzima byongera amahirwe yo kubyara, usibye kuba byongera umunezero hagati y’umugabo ugeze igihe cyo kurangiza no gusohora mu mibonano mpuzabitsina n’uwo bari kuyikorana.

 

. Uko wakongera ingano y'amasohoro yawe

. Uko wakongera ingano y'intanga zawe

. Icyo wakora ukiyongerera amahirwe yo kubyara

 

Amasohoro menshi agaragaza ko umugabo afite imisemburo y’abagabo (testosterone) ihagije, ndetse n’ubushobozi bwo gutera inda budasubirwaho.

 

Ubushakashatsi bugaragaza ko 90% by’ubugumba bw’abagabo buturuka ku kuba batagira amasohoro ahagije. Umugabo agira ububasha bwo kurema umwana iyo afite byibura miliyoni imwe y’intangangabo muri mililitiro imwe y’amasohoro.

 

Soma byinshi bitangaje ku ntangangabo hano https://iwacumarket.xyz/blog/697/sobanukirwa-byinshi-utari-uzi-ku-intanga-ngabo

 

Impamvu zishobora gutuma amasohoro agabanuka

 

Hari igihe ashobora kugabanuka bitewe n’impamvu zitandukanye zirimo:

 

Ubushyuhe,

Umunaniro,

Ibitekerezo byinshi,

Indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina,

Kubangamira amabya n’ibindi.

Inama zafasha umugabo kongera amasohoro

Dore bimwe mu byo wakora kugira ngo wirinde kugabanya ingano y’amasohoro usanganwe cyangwa se uyongere mu gihe wari ufite adahagije:

 

Irinde kubangamira amabya yawe:

 

Hari impamvu iki gice cy’umubiri cyaremewe hanze y’ibindi, kandi kibaba gikenera ubwisanzure.

 

Reba ibyo wakora ngo urinde intanga zawe hano: https://iwacumarket.xyz/blog/793/abagabo-dore-ibyo-ugomba-kwitwararika-kugirango-urinde-intanga-zawe-kwangirika-ukaba-waba-ingumba

 

Iyo amabya yagize ubushyuhe bwinshi ntabasha gukora amasohoro ahagije. Kuyarinda ubushyuhe byakorwa wirinda kwambara imyenda y’imbere iguhambiriye cyane, imyenda ikomeye, ndetse byaba byiza wirinze kwambara ikariso twakwita “mpande eshatu” (keretse mu gihe ugiye gukora siporo) ahubwo ukambara imwe ijya kuba nk’agakabutura izwi ku izina rya ‘boxer’ kuko ariyo itanga umudendezo.

 

Kwambara udukabutura bifasha imyanya myibarukiro guhumeka neza kurusha amakariso

Hamwe n’ibi ugomba kwirinda sauna, gukaraba amazi ashyushye, no kurarana imyambaro y’imbere kugira ngo ibice bikora amasohoro bitabangamirwa.

 

Gira ibihe byo gukorerwa massage, kuruhuka no guhindura ibitekerezo, unywe inzoga nkeya, kandi wirinde itabi n’ibindi biyobyabwenge bitandukanye, kuko bigabanya urugero rw’amasohoro akorwa.

 

Gukora siporo zitagamije kunaniza umubiri:

 

Siporo ni nziza kuko ituma habaho ikwirakwizwa ry’imisemburo ya ‘testosterone’ mu mubiri kandi iyi misemburo ni yo ifasha mu ikorwa ry’amasohoro.

 

Gusa siporo nyinshi nayo ituma habaho indi misemburo yitwa ‘adrenal steroid’ ituma habaho igabanuka rya ‘testosterone’. Gutwara igare na moto igihe kinini na byo ni ibyo kwirinda, kimwe n’ibinini bikoreshwa n’abaterura ibyuma, aho usanga ibi binini birimo imisemburo ya steroid myinshi, ikagabanya testosterone.

 

Kwirinda umubyibuho ukabije

 

Kwivuza kare mu gihe urwaye indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina nk’imitezi, mburugu, n’izindi.

Kurya indyo yuzuye yiganjemo ifite amavuta make, ibikungahaye kuri proteyine, imboga, n’ibinyampeke, ubunyobwa, ikawa, ibiribwa bitukura (nk’inyanya mbisi, inkeri, beterave,…), avoka, imineke, inyama z’inka, urusenda, ndetse no kunywa amazi ahagije… Ibi bizagufasha kongera ingano y’amasohoro yawe.

Kuri ibi hiyongeraho kandi shokola yijimye (dark chocolate).

Shokola zibonekamo ibinyabutabire byo mu bwoko bwa L-Arginine HCL bizwiho kongera imisemburo ya testosterone na oestrogene ku bagore. Iyi misemburo yombi niyo itera ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina.