Rayon Sports yafatiwe ibihano bikomeye na FIFA nyuma yo kwanga kwishyura umukinnyi w'umunya-Cameroun

Rayon Sports yafatiwe ibihano bikomeye na FIFA nyuma yo kwanga kwishyura umukinnyi w'umunya-Cameroun

Oct 19,2021

FIFA yahaye Rayon Sports igihano cyo kutazagura abakinnyi bashya ubwo isoko rizaba ryongeye gufungurwa mu minsi iri imbere.

 

Rayon Sports izize kutishyura umunya-Cameroun Philippe Artur Banen,wasinye imyaka ibiri muri 2020 ariko akaza kwirukanwa mu buryo butemewe n’amategeko.

 

Muri Werurwe uyu mwaka, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) ryari ryahaye ubuyobozi bwa Rayon Sports iminsi 45 yo kuba bwamaze kwishyura uyu munya-Cameroon Philippe Arthur Banen nyuma yo kugurwa ntakoreshwe ndetse agasezererwa.

 

Philippe Arthur Banen ukomoka muri Cameroon yageze mu ikipe ya Rayon Sports mu kwezi kwa Mutarama 2020, asinyishwa amasezerano y’imyaka ibiri ariko ashyirwa ku ntebe bitewe n’uko umubare w’abanyamahanga mu ikipe wari umaze kurenga abakenewe.

 

Icyo gihe Munyakazi Sadate ni we wari Perezida w’iyi kipe y’Ubururu n’umweru.

 

Mu ibaruwa FIFA yandikiye ikipe ya Rayon Sports, ikamenyesha n’uyu musore icyo gihe, yategetse ko Philippe Arthur yishyurwa amafaranga 3,245,000 yagombaga kumuha agurwa, ndetse na Frw 9,024,000 y’amande.

 

FIFA yari yatangaje ko Rayon Sports yishyura aya mafaranga mu gihe kitarenze iminsi 45, ni ukuvuga ukwezi kumwe n’iminsi 15.

 

Icyo gihe cyarageze Rayon Sports ntiyamwishyura, byatumye mu ntangiriro z’ukwezi kwa Nzeri uyu mwaka, yongera kurega, FIFA itegeka iyi kipe ko nibirenga tariki 1 Ukwakira itari yamwishyura amafaranga imurimo izahita ifatirwa ibihano byo kutagura no kutagurisha abakinnyi mu myaka ibiri iri imbere.

 

Ibyo bihano rero nibyo yahawe ubu umwaka utaha ntizemererwa kugura abakinnyi.

 

Uyu musore ukomoka muri Cameroon yari avuye mu ikipe ya Union De Douala y’iwabo, ni umukinnyi ukina asatira agaca ku mpande.