Musanze: Umuyobozi w'ishuri yakatiwe imyaka 7 y'igifungo kubera ivangura
Urukiko Rwisumbuye rwa Musanze rwakatiye uwari umuyobozi w’ishuri ryisumbuye rya Cyapa, igifungo cy’imyaka irindwi nyuma yo guhamwa n’icyaha cy’ivangura no gukurura amacakubiri.
Iri shuri riherereye mu Karere ka Burera, mu Murenge wa Rwerere, Akarere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru.
Icyaha uyu mugabo yahamijwe yagikoze ku tariki 22 Ukwakira 2020 mu Mudugudu wa Giramahoro, Akagari ka Mpenge, Umurenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze.
Amakuru avuga ko ubwo yari ari kumwe n’abandi bari bugamye imvura muri butiki bari kumva indirimbo z’Inkotanyi n’ijambo rya Perezida wa Repubulika ubwo yarahizaga abasenateri; uyu mugabo yarababwiye ngo ‘ibyo bidafite agaciro bari kumva ni ibiki?’Bamusubije ko ari ibyo bo bashaka kumva ko na we yakumva ibyo akeneye.
Nibwo yabwiye umwe muri bo ngo ‘arabona ari umututsi kuko afite amazuru maremare akaba asa n’inkotanyi’.
Yakomeje amubwira ngo ajye kubwira Inkotanyi ko zageze ku cyo zahize kuva kera ari cyo ‘gutsemba abahutu muri Ruhengeri na Gisenyi bakahahinga itabi’ none ngo bagiye kubakura mu mirima yabo inkotanyi zihahinge urumogi.
Uyu muyobozi w’ishuri ngo yakomeje abwira uwo muturage ngo azabwire Inkotanyi ko nizibeshya zikabikora we na bene wabo bari inyuma y’Ibirunga bazatwika urwo rumogi.
Ibi bikorwa uyu mugabo yakoze bigize icyaha cy’Ivangura gihanwa n’ingingo ya 163 y’itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Ku itariki 7 Ukwakira 2021 nibwo Urukiko Rwisumbuye rwa Musanze rwasomye urwo rubanza ruhanisha uwo muyobozi w’ishuri igifungo cy’imyaka irindwi n’ihazabu y’ibihumbi 500 by’amafaranga y’u Rwanda.
Source:IGIHE