Nubwira umugabo wawe ibi bintu 10 nta kabuza azagukunda agukundwakaze kandi ntazigera atekereza kuguca inyuma

Nubwira umugabo wawe ibi bintu 10 nta kabuza azagukunda agukundwakaze kandi ntazigera atekereza kuguca inyuma

Oct 29,2021

Biragora cyane kugira urugo rwuje urukundo n'urugwiro. Ndetse iyo ubigezeho, ushobora guta umutwe utekereje ko uwo wihebeye ukwitaho kandi wishimira mushobora kuzaba mutakiri kumwe mu minsi iri imbere.

. Ibi bintu uko ubibwira umugabo wawe ni ko arushaho kugukunda

. Ibintu 10 wabwira umugabo wawe akagukunda kurushaho

Rimwe na rimwe tunanirwa kwitwara mu buryo butuma turambana n'abo dukunda. Tekereza uko wakwiyumva umenye ko umusore mukundana byabuze urugero atari we muzabana?

Ku bww'amahirwe make abakobwa n'abagore ntibazi gukora ibihagije kandi bya ngombwa kugirango bubake umubano udasanzwe n'abagabo bakunda. Bibwira ko kugirango bahamane aba bakunzi babo bagomba kubakorera ibikorwa byiza no kubitaho gusa. Ukuri ni uko ibi bidakora. Ni yo mpamvu uzasanga hari abakobwa cyangwa abagore bakora iyo bwabaga mu rukundo rwabo ariko ntibabashe kwigarurira umutima w'umugabo bakunanda.

Ukwiye kumenya ko abagabo benshi badashishikazwa cyane n'uburyo uzi gutunganya imirimo yo mu rugo, gukubura, guteka neza, koza amasahani n'ibindi. Umugabo nyawe aba akeneye umugore udahwema kumutera akanyabugabo, umugore umubwira amagambo amukomeza igihe ari mu bibazo akamufasha gutuza.

Iwacumarket igiye kukugezaho amwe mu magambo wakwifashisha ukayabwira umugabo wawe kenshi bigatuma agukunda kurusha uko yagukundaga mbere:

1. Numva ndinzwe kandi mfite umutekano iyo undi iruhande

Aya ni amwe mu magambo atuma umugabo yumva ari mu rukundo rwa nyarwo. Iyo umugabo amaze kumva ko ari umuntu ugomba kukurinda nta na rimwe yakora ikintu kikubabaza. Umugabo aryoherwa cyane no guhora ubimwibutsa.

2. Nta muntu n'umwe muri iyi si unyumva nka we

Kugirango wizeze umugabo wawe ko nta wundi bahanganye ugomba kumubwira kenshi aya magambo kabone n'ubwo byaba bitameze neza hagati yanyu.

3. Buri gihe ubona uburyo bwo kunsetsa n'iyo mbabaye.

Niba ubwira umugabo wawe aya magambo igihe aguhaye amafaranga gusa menya ko urimo ukora amakosa akomeye. Niba wifuza ko agufata nk'umugore udasanzwe ukwiye guhagarika ibi. Ahubwo yamubwire no mu gihe akuganirije neza, aguhaye inama ituma uruhuka mu mutima...

4. Nkunda kumarana umwanya nawe kurusha undi muntu uwo ari we wese ku isi

Ubu ni uburyo bwo kongera urukundo mu mugabo ukunda. Bituma yumva ko igihe amarana na we atari imfabusa cyangwa se utagiha agaciro.

5. Si nzi uko nabaho tutari kumwe

Na none uzirinde gukoresha iyi nteruro mu gihe umugabo wawe aguhaye impano idasanzwe cyangwa amafaranga. Ahubwo igihe akoze ikindi kintu k'ingirakamaro mu buzima bwawe nko kukugira inama, kugufasha igihe urwaye,...

6. Incuti zanjye zingirira ishyari kuko dukundana

7. Uri umusore ushimishije cyane. uzi buri kimwe cyose

8. Nari niriwe nabi gusa ngutekereje byose birahinduka. Ubu ndumva nishimye

9. Nakora igishoboka cyose kugirango useke , wishime