Dore inyubako 10 zubatse mu buryo butangaje cyane ku buryo zirangarirwa na benshi ku isi - AMAFOTO

Dore inyubako 10 zubatse mu buryo butangaje cyane ku buryo zirangarirwa na benshi ku isi - AMAFOTO

Nov 05,2021

Uko bukeye n'uko bwije, abubatsi bagenda bahindura ibishushanyo mbonera by'amazu, hari izo bubaka mu buryo butangaje cyane bigatuma hari inyubako batereka ahantu ikarangaza benshi.

 

Hagiye herekanwa inyubako zitangaje, mu burebure, mu bunini, mu kuba zubatse ku mazi, ahantu hateye ubwoba n'ahandi. Muri iyi nkuru turagaruka ku nzu ushobora kuba utarigeze ukubita amaso kandi zitangaje, harimo izimeze nk'izihengamye, izitambitse, izigaragara nk'izishaje n'izicuramye n'izindi.

 

Izi nyubako kandi zikorerwamo ibintu bitandukanye, urugero harimo izikora nk'inzu ndangamurage, izikorerwamo ubuvuzi, imyidagaduriro, n'ibindi.

 

1. Inzu ndangamurage ya Meitan i Guizhou mu Bushinwa

 


Iyi nzu ifite metero 74 z'uburebure. Yafunguwe mu mwaka wa 2010, mu ntara ya Guizhou mu Bushinwa.

 

2. Ivuriro rya Cleveland- Ikigo cya Lou Ruvo gishinzwe ubuzima bw'ubwonko i Las Vegas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

 


Iyi nzu yafunguwe mu 2010,  ni inyubako idasanzwe ya metero kare 5,600, ikaba ivuriro. Ikoreramo ikigo cy'ubushakashatsi, n'ibindi. Larry Ruvo wagize uruhare mu gushakisha umwubatsi wakubaka iyi inzu, avuga ko ahanini kwari ugushaka kwamamaza inyubako ye ikamenyekana ku isi kandi yabigezeho.

 

3. Inzu ya sosiyete ya Longaberger ifite icyicaro gikuru muri Amerika

 


Iyi nzu ikoze mu buryo bw'igikapu bifashisha bagiye guhaha ibyo twakwita nk'agatebo ka kizungu. Iyi nyubako ni icyicaro gikuru cya Sosiyete ya Longaberger, uruganda rukora ibitebo.

 

4. The Teapot Building mu Bushinwa

 


Ubushinwa bukunda icyayi cyabwo n'inkono z'ibumba zitukura nka gakondo yabo. Inyubako izwi nk'icyayi yubatswe mu 2014 ni ifitecamagorofa 10, irimo inzu y'imurikabikorwa ndangamuco. Ifite uburebure bwa 38.8m. The Guardian ivuga ko iyi nzu ishobora no kwikaraga.

 

5. The Piano and Violin Building i Huainan, mu Bushinwa

 


Iyi nyubako igizwe n'ibirahure bibonerana, ikaba ibarizwa mu Bushinwa. Iyi nyubako irashimishije cyane. Yakozwe n'abanyeshuri b'ubwubatsi muri kaminuza y'ikoranabuhanga ya Hefei muri 2007 mu rwego rwo kuzamura ubukungu no gushishikariza ubukerarugendo mu mujyi.

 

6. The Upside-Down House i Szymbark muri Pologne 

 


Iyi nzu yakozwe nk'itangazo ryerekeye ukutamenya neza ubuzima mu bihe bya nyuma y'Abakomunisiti muri Pologne, yuzuye mu 2007. Igisenge cyayo ni cyo kiri hasi mu gihe Fondasiyo yayo ariyo sakaro, iratangaje cyane.

 

7. The ‘Fish Building’ i Hyderabad, mu Buhinde

 


Iyi nyubako iri mu ishusho y'ifi, yafunguwe mu 2012, irimo ibiro by’ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ry’uburobyi. Igizwe n'amagorofa atatu, ikagira metero kare 1,920.

 

8. The Palais Bulles (Bubble Palace) mu Bufaransa

 


Iyi nyubako ni imwe mu ngoro ndangamurage mu Bufaransa, ibamo ibintu bidasanzwe ku buryo abasomyi bashobora kwibaza ku bivugwa.

 

9. Ripley’s Building, Niagara Falls muri Canada

 


Ni inzu itangaje iherereye muri Canada, uyirebye uko yubatse ubona ihengamye.