Mu
ijoro rya tariki 04 Mata 2025, mu Kagari ka Kanzenze mu Murenge wa Ntarama mu
Karere ka Bugesera, hiciwe umubyeyi warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu
1994, atewe ibyuma n’ibindi bikoresho gakondo, iperereza rikaba rikomeje ngo
abo bagizi ba nabi bafatwe.
Kigali Today ivuga ko yamenye amakuru avuga ko
uwishwe yitwa Chantal Muhongerwa wavutse mu 1978, akaba yari umubyeyi w’abana bane,
akaba yishwe mu ijoro ryo ku wa gatanu rishyira ku wa gatandatu tariki 05 Mata
2025 atewe ibyuma, ubwo yari atashye. Umurambo we wabonetse mu gitondo hagati
y’umudugudu wa Cyeru na Kabaha yo mu Kagari ka Kanzenze mu Murenge wa Ntarama.
Bamwe mu baturage bo muri uwo
Murenge batangarije iki kinyamakuru ko nyakwigendera yishwe
urw’agashinyaguro, kuko ashobora kuba yishwe hakoreshejwe intwaro gakondo
zirimo ibyuma.
Umwe muri bo yagize ati “Ashobora
kuba yishwe hakoreshejwe ibyuma cyangwa izindi ntwaro gakondo, kuko aho
bamukururaga bajya kumushyira aho twamusanze, hari hari amaraso.”
Urupfu rwa Muhongerwa
rwanashimangiwe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera,
ariko bwirinda kugira byinshi burutangazaho, cyane ko hari abaturage barusanisha
n’uko yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mu kiganiro cyihariye kuri telefone
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Richard Mutabazi yagiranye na Kigali Today yagize ati “Hari umuntu
waraye wishwe ntabwo ari ibihuha, ariko amakuru y’ibanze twabonye ni uko nta
sano bifitanye, ariko uwo mudamu yarokotse Jenoside koko. Ucyekwa wafashwe
bigaragara ko ari ubujura bw’amafaranga yari yagujije banki yashakaga kumwiba.
Ibyo nibyo by’ibanze ariko iperereza rirakomeje.”
Leave a Reply