Gen Muhoozi yavuze ko azafunga abadepite bose aho kubitaba

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yavuze ko aho kwitaba Inteko Ishinga Amategeko yamutumijeho azafunga abadepite bose bayigize yise ibicucu. Kuri uyu wa Gatanu ni bwo Komisiyo ishinzwe Igisirikare mu Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda yategetse Minisitiri w’Ingabo gusaba Gen Muhoozi kuyitaba, kugira ngo atange ibisobanuro ku butumwa bwe butavugwaho rumwe akunze gucisha […]

Continue Reading
Perezida Kagame ku kibazo cy'abatinda kubona ingurane

Perezida Kagame yavuze ku kibazo cy’abaturage bimurwa bagatinda guhabwa ingurane

Perezida Kagame yavuze ku baturage bimurwa badahawe ingurane cyangwa bagatinda kuzihabwa, agaragaza ko biterwa n’impamvu nyinshi haba ku baturage bagomba kwimurwa n’abayobozi bakora amakosa ariko yizeza ko ikibazo akizi ndetse ko kigiye gukurikiranwa mu maguru mashya. Perezida Kagame yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’Itangazamakuru cyabaye ku wa 09 Mutarama 2025, cyagarukaga ku ngingo zitandukanye. Yasubizaga Umunyamakuru […]

Continue Reading
Perezida Kagame

Perezida Kagame yavuze icyo yiteze kuri Donald Trump

Perezida Paul Kagame yatangaje ko atekereza ko hazabaho impinduka nyinshi ku butegetsi bwa Donald Trump witegura kurahirira kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika, by’umwihariko ku bijyanye n’uko Washington yitwara mu bibazo by’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Umukuru w’Igihugu yabitangaje ku wa Kane tariki ya 9 Mutarama, ubwo yari mu kiganiro cyamuhuje n’itangazamakuru. […]

Continue Reading
m23

RDC: Uzajya atangaza inkuru zivuga uko M23 iri kwitwara ku rugamba azajya ahanishwa kwicwa

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yateguje igihano cy’urupfu abantu batandukanye, barimo abanyamakuru bazajya batangaza inkuru zivuga uko inyeshyamba za M23 ziri kwitwara ku rugamba zihanganyemo na FARDC. Ni umuburo watanzwe na Minisitiri w’Ubutabera, Constant Mutamba, mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa X. Mutamba washimiraga ingabo za Leta ya RDC bibugwa ko ku wa Gatatu […]

Continue Reading
perezida wa Bourkina Faso

Perezida wa Bourkina Faso yitwaje imbunda mu irahira rya Perezida wa Ghana

Umutegetsi wa gisirikare wa Burkina Faso Kapiteni Ibrahim Traoré yateje impungenge ubwo ku wa kabiri yitabiraga umuhango w’irahira rya Perezida wa Ghana John Mahama afite imbunda nto ya pisitori ku rukenyerero. Bamwe bavuze ko ibyo bintu bidasanzwe ari ukurenga ku mabwiriza y’umutekano. Abandi babibonye nko kutizera ubushobozi bw’abategetsi ba Ghana bwo kurinda uwo mukuru w’agatsiko […]

Continue Reading
Minisitiri Nduhungirehe

Minisitiri Nduhungirehe yakwennye FARDC

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga ndetse n’Ubutwererane, Amb Olivier Nduhungirehe, yahaye urw’amenyo Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, agaragaza ko usibye kuba zitazi kurwana ari n’inyatege nke mu kubeshya. Umukuru wa Dipolomasi y’u Rwanda yasubizaga FARDC iherutse kwerekana umurwanyi yise umusirikare wo mu ngabo z’u Rwanda. Ku wa Kane tariki ya 26 Ukuboza ni bwo FARDC […]

Continue Reading