Gasabo

Gasabo: Umugabo yahamwe n’icyaha cyo kwica umugore we akoresheje umuhoro

Utuntu n'utundi

Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwahamije icyaha cy’ubwicanyi umugabo wishe umugore we amutemesheje umuhoro.

Isomwa ry’uru rubanza ryabereye mu ruhame imbere y’abaturage aho icyaha cyakorewe mu murenge wa Musenyi, mu Karere ka Bugesera.

Icyaha uregwa akurikiranyweho yagikoze ku itariki ya 16/10/204 ubwo yagiranaga amakimbirane n’umugore we nyuma yo kumwaka amafaranga 120,000Frw yari yaramubikije umugore akayamwima, yarangiza akamutema kugeza apfuye nk’uko bitangazwa n’Ubushinjacyaha Bukuru.

Ubwo yabazwaga n’Urukiko niba ari we wiyiciye umugore, yemeye icyaha asaba imbabazi. Urukiko rukaba rwamuhamije icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake, rumuhanisha igihano cy’igifungo cya Burundu hashingiwe ku ngingo ya 107 y’Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *