Gicumbi: Umukobwa yitwikiriye ijoro yiba inka ajya kuyikwa umusore bateganya kubana

Share this:

Mu murenge wa Muko, Akarere ka Gicumbi, habaye igikorwa cy’agashya
nyuma y’uko umukobwa witwa Mukanyonga Laurence yibye inka ababyeyi be,
akazijyana ku rwihisho mu ijoro, aho yasanganirwa n’abari ku irondo ayishyiriye
umusore bakundana, Sekamana, uzwi ku izina rya Gafotozi.
 

Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa Gatanu, ahagana saa
munani z’igicuku, ubwo irondo ryafataga Mukanyonga ashoreye inka yari yibye.
 

Mu bisobanuro Mukanyonga yatanze, yavuze ko
yabikoze abyumvikanyeho n’umusore bakundana, kuko bari bavuganye ko yari agiye
kumusura aho yari muri gahunda.
 

Nyuma y’ifatwa rya Mukanyonga, ababyeyi
ba Sekamana n’aba Mukanyonga – bahuriye ku murenge wa Muko kugira ngo
basuzume ikibazo no gushaka uko bagikemura mu mucyo.
 

Ubuyobozi bw’umurenge, bufatanyije n’ababyeyi,
bwasabye gukemura ikibazo mu buryo bwiza no guhashya ibikorwa bishobora
kubangamira umutekano mu muryango.
 

Gusa, icyifuzo cy’uko ikibazo cyakemurwa mu mahoro
cyakomeje kuganirwaho n’impande zose.

Share this:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *