Umupolisikazi wakoreraga mu karere ka Rwamagana yapfuye urupfu rw’amayobera, aho bivugwa ko umunsi apfa yari yabanje no gukora akazi, bikaba bikomeje guhwihwiswa ko yaba yararozwe biturutse ku mashyari yagiriwe mu kazi.
UMUSEKE dukesha aya makuru uvuga ko umupolisikazi witwa Uwanzige Annysie, wakoreraga kuri polisi sitasiyo ya Rwamagana, yapfuye urupfu rutunguranye kandi rw’amayobera.
Ku wa Gatatu tariki ya 6 Ukuboza 2023, mu masaha ya mu gitondo, nyakwigendera yagiye mu kazi nk’ibisanzwe, noneho aza gusimburwa ataha nta burwayi afite kandi ngo nta nubwo yarasanganwe buzwi.
Ku mugoroba yageze iwe avuga ko yumva arwaye umutwe, bamujyana kwa muganga, agezeyo bamutera serumu ahita apfa.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Hamdun TWIZEYIMANA, yavuze ko uwo mupolisikazi yari yakoze uwo munsi koko ataha ari muzima.
Ibikekwa n’inshuti za nyakwigendera ni uko yaba yaragiriwe ishyari akaza kurogwa bikaba ari yo ntandaro y’urupfu.
Gusa umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba avuga ko” Iyo umuntu apfuye urupfu rutunguranye nk’urwa nyakwigendera, havugwa byinshi bityo n’ibyo kurogwa bitabura ariko ikizwi cyo ni urupfu rutunguranye.”
Nyakwigendera apfuye yari afite umwana n’umugabo akaba yari afite ipeti rito mu gipolisi.
•
-
Isambu nziza igurishwa ahantu beza i Gasogi – Kigali Dore Isambu Nini Ahantu heza Hagezweho Igasogi Mu muji Wa Kigari. Isambu Ifite Ubuso 15426 Kandi Iri ahantu Hubatse Amazu […]
-
Inzu nziza cyane zirimo ibikoresho byiza kandi bigezweho zikodeshwa Kimironko Amazu Meza Cyane Akodeshwa Arimo Ibintu Byose Kandi Byiza Bishyashya kandi Bigezweho: . Ibitanda Byiza . Intebe Nzaza . Amashuka […]
-
Basubiranyemo benshi bahasiga ubuzima! Bombori bombori muri FARDC i Kinshasa Umutekano wahungabanye mu murwa mukuru wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC) kuri uyu wa Kane tariki ya 14 Gicurasi […]
-
Ibyo AFC/M23 yakoreye indege ya FARDC bikomeje kuvugisha benshi Mu gihe intambara hagati y’ingabo za Leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) ifatanyije n’imitwe yitwaje intwaro mu kurwanya […]
-
Uko wakwigarurira umutima w'umukobwa mu minsi 7 gusa Baravuga ngo ubonye umugore mwiza aba abonye ikintu cyiza ndetse ngo burya nubona umugabo mwiza ukwiye ujye umenya ko inyuma […]
Leave a Reply