Minisitiri Nduhungirehe

Minisitiri Nduhungirehe yakwennye FARDC

Inkuru Nyamukuru Politiki

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga ndetse n’Ubutwererane, Amb Olivier Nduhungirehe, yahaye urw’amenyo Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, agaragaza ko usibye kuba zitazi kurwana ari n’inyatege nke mu kubeshya.

Umukuru wa Dipolomasi y’u Rwanda yasubizaga FARDC iherutse kwerekana umurwanyi yise umusirikare wo mu ngabo z’u Rwanda.

Ku wa Kane tariki ya 26 Ukuboza ni bwo FARDC biciye muri Lt Col Mak Hazukay usanzwe ari umuvugizi w’ibikorwa vy’igisirikare bizwi nka Sokola 1, yerekanye uwo ivuga ko ari umusirikare wo mu mutwe udasanzwe w’Ingabo za RDF.

Lt Col Hazukay yabwiye abanyamakuru ko uwerekanwe yafatiwe mu mirwano yaberaga hagati y’uduce twa Mambasa na Ndoluma two muri Teritwari ya Lubero, ku wa Gatandatu w’icyumweru cyari cyabanje.

Uyu yagize ati: “Reka mbabwire ko ibikorwa birimo biragenda neza, duhanganye n’ingabo z’u Rwanda biciye mu ngabo zarwo zidasanzwe. Uyu munsi turi hano kugira ngo tubereke uruhare rw’u Rwanda biciye mu ngabo zarwo”.

Yunzemo ati: “Uyu munsi tubahaye ibihamya, kandi muri byo tuberetse umusirikare w’u Rwanda wafatiwe ku rugamba, kandi abantu bose bakwiye kumenya ko ari we wenyene warokotse mu ngabo ze zoherejwe muri ako karere.”

Uwo FARDC yise umusirikare wa RDF mu mashusho yashyizwe hanze ahatwa ibibazo, yumvikanye avuga ko yitwa Hakizimana Iradukunda Jean de Dieu, wavukiye mu Rwanda ku wa 22  Gashyantare 2022, ahitwa Ngororero, Groupement ya Murenge ho muri Teritwari ya Kazabi.

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda buherutse kwitandukanya n’uriya waziyitiriye ndetse bunabeshyuza FARDC.

Minisitiri Olivier Nduhungirehe abinyujije ku rubuga rwe rwa X, na we yagaragaje ko FARDC yabeshye; agaragaza ko usibye kuba itazi kurwana no gukwiza ibinyoma na byo itabizi.

Yagize ati: “Mu bigaragara FARDC hejuru yo kuba ibigwari mu bikorwa, inaciriritse mu icengezamatwara ry’amakuru y’ibinyoma. Igisirikare cya Congo noneho cyatweretse uwitwa ko ari umusirikare wo mu ngabo z’u Rwanda (RDF) utazi umutwe abarizwamo cyangwa umuyobozi we, yemwe utanazi numéro imuranga mu ngabo z’u Rwanda.”

Nduhungirehe asa n’ukwena FARDC yakomeje agira ati: “Ariko nta cyigeze gitakara kuko uyu musirikare Hakizimana Iradukunda Jean De azi agace akomokamo. Rwose yatwemereye ko akomoka mu ntara y’Uburengerazuba, mu gace ka Ngororero, “Groupement” ya Murenge na “Teritwari” ya Kazabi.”

Yavuze ko ikibazo ari uko uduce tw’ubuyobozi twose uwiyise ko ari umusirikare w’u Rwanda yagaragaje nk’utwo akomokamo tuba muri RDC aho kuba mu Rwanda.

Nduhungirehe yunzemo ko ikindi gishimangira ko FARDC yabeshye ari ko “buri Munyarwanda wese azi ko igihugu cyacu kigabanyijwemo intara, uturere, imirenge, utugari ndetse n’imidugudu.”

Yavuze ko n’ubwo Ngororero Hakizimana yavuze yaba ibaho, mu mirenge 13 igize aka karere nta witwa ‘Murenge’ cyangwa ‘Kazabi’ ubaho.

U Rwanda ruvuga ko atari ubwa mbere FARDC ihimba ibinyoma nka kiriya, kuko no ku wa 16 Gashyantare Lt Col Guillaume Ndjike-Kaiko uyivugira mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru yerekanye uwitwa Ndayambaje na we wiswe umusirikare wa RDF.

Uyu we yavugaga ko akomoka ahitwa i Kayonza, ndetse akaba yari yambaye impuzankano nshyashya.

Nduhungirehe avuga ko igitangaje ari uko Col Ndjike yibagiwe ko mu minsi yari yatambutse yaherukaga kwerekana uwo muntu yambaye imyambaro isa nabi cyane, ndetse anambaye ibirenge bigaragara ko bitigeze inkweto ya gisirikare.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *