Nzababwira nti ’mujye ikuzimu’ – Perezida Kagame ku bashaka kugena uko u Rwanda rubaho

Share this:

Perezida Kagame yatangaje ko Abanyarwanda bakwiye guhora baharanira
kubaho ubuzima bifuza aho gutegekwa uko babaho cyangwa guteshwa agaciro
babwirwa ko babayeho kubw’impuhwe z’undi muntu, ndetse ngo uzashaka kugenera u
Rwanda uko rubaho yitwaje ibihano azamubwira ngo ‘jya ikuzimu.’

Yabitangarije mu bikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi
mu 1994 byatangiriye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi.

Perezida Kagame yavuze ko Abanyarwanda n’Abanyafurika bakwiye kugira
imyumvire yo guhora baharanira uburenganzira bwo kubaho neza.

Ati “Ubutumwa bwanjye bugenewe n’abandi Banyafurika babaho gutya umunsi ku
wundi bateshwa agaciro, bakabyemera bagasabiriza. Nta muntu n’umwe nasaba
kubaho. Tuzarwana, nintsindwa ntsindwe ariko hari amahirwe menshi y’uko iyo
uhagurutse ukarwana, ubaho, kandi ukabaho ubuzima bwiza bufite agaciro ukwiye.”

Yavuze ko hari abarwanya u Rwanda bazenguruka amahanga bakwirakwiza imvugo
z’urwango, bakaruteraniraho barushinja ibinyoma nyamara hari ibimenyetso
bifatika bibavuguruza, ariko kubera inyungu z’ibihugu bikomeye, ntibihabwe
agaciro.

Ati “Hirya y’ibyo tugomba kubaho, tugomba kubaho ubuzima bwacu, tugomba
guharanira kubaho, tugomba kubaho uko dushaka kandi nzabwira uwo ari we wese
imbonankubone ngo ajye ikuzimu [go to hell] nihagira uza yivugisha ngo tugiye
kugufatira ibihano. Iki? Jya ikuzimu. Jya ikuzimu. Ufite ibibazo byawe, genda
uhangane na byo undekere ibyanjye.”

Perezida Kagame yashimangiye ko iyi ari yo myumvire “Abanyarwanda bagomba
kugira mu buzima bwabo bwose.”

Yavuze ko adahangayikishijwe n’imbaraga z’ibihugu bikomeye ku Isi bitura,
ahubwo afite ikibazo cy’Abanyafurika bamaze imyaka amagana bategeye amaboko
abandi ku buryo bisa nk’aho ubuzima bwabo hari undi babukesha.

Ati “Ku Banyarwanda, ku Banyafurika bicara bakumva ntacyo bitwaye gufatwa
nabi gutyo. Izo ni zo mpungenge zonyine ngira. Ni ryari Abanyarwanda,
Abanyafurika bazanga gufatwa nabi aka kageni? Kubwirwa ko nta gaciro ufite?
Kubwirwa ko ugomba kubaho ubikesha undi muntu?”

“Biteye isoni kubona abantu babyemera n’iyo byaba igihe gito. Ntimugomba
kubyemera, mugomba guhaguruka mukirwanirira.”

Ibihugu biyobowe n’abayobozi bakoreshwa nk’ibikoresho by’ibihugu bikomeye…

Perezida Kagame yavuze ko hari ibihugu biyobowe n’abayobozi bameze
nk’ibigoryi, bakoreshwa n’abanyamahanga bakiba umutungo wabo, na bo bagasahura
ibihugu byabo bakikungahaza nyamara abaturage babo bicira isazi mu jisho.

Ati “Bagakomeza kubibira umutungo kamere wagakoresheje neza mu guteza imbere
abaturage babo bakikungahaza, bakaba abaherwe bakikijwe n’abaturage bakennye,
bashonje, abayobozi babo bakaba abaherwe ari amafaranga y’abaturage yibwe,
bakaba ari bo bakirwa mu mirwa mikuru y’ibihugu by’Iburengerazuba bw’Isi, bagashimagizwa.
U Rwanda rugaharabikwa muri Loni, abo bakaza buri wese ari guhakwa.”

Yakomoje ku mvugo za Perezida Tshisekedi wa RDC wavuze ko azatera i Kigali
agakuraho ubuyobozi bw’u Rwanda.

Ati “Umuntu agakomeza kuvuga ngo nzatera Kigali, nkureho guverinoma, bariya
Batutsi mbahirike? Barabarambiwe nk’uko byari bimeze mu myaka 31 aha, kandi
ukumva nta kibazo, aba banyembaraga badutegeka ibyo gukora ntacyo bibatwaye,
bagakeka ko natwe twabyemera. Ku mugaragaro, imvugo z’urwango ukica abantu
ubaziza icyo bari icyo, ukabirukana iwabo bakaba impunzi.”

Yaneze ibihugu bikomeye bigenda bitwara impunzi urusorongo bikajya kuzituza
ariko n’ubu u Rwanda rukaba rugicumbikiye izirenga ibihumbi 125 ziganjemo izo
muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

 

Share this:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *