Igisubizo cya Gen Muhoozi ku wari umusabye kugira Miss Jolly Mutesi umugore wa kabiri cyatitije imbuga nkoranyambaga
•
Umugaba w’ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yongeye kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gusubiza umuntu wamugiriye inama yo gushaka Miss Jolly Mutesi akamugira umugore wa kabiri. Mu gusubiza, Gen Muhoozi yavuze ko umugore we, Charlotte, yamwica aramutse abikoze. Ibi byose byatangiye ubwo Gen Muhoozi yashyiraga ifoto ku rubuga rwe rwa X…
Imirwano ikomeye yadutse hagati y’ingabo za FARDC n’iza MONUSCO
•
Ku rubuga nkoranyambaga rwa X (rwahoze ari Twitter), hakomeje gusakazwa amashusho agaragaza abasirikare ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) bashyamiranye n’abasirikare b’umuryango w’abibumbye ushinzwe kubungabunga amahoro, MONUSCO. Aya mashusho yakwirakwiye vuba, atuma abantu batandukanye batanga ibitekerezo bitandukanye, bamwe babifata nk’akaga, abandi babihindura urwenya, abandi babyuriraho banenga imiyoborere y’igihugu. Umwe mu bakoresha uru…
Hamenyekanye ibyo AFC/M23 iri gukorera abasirikare 3000 ba FARDC yari yaragoteye i Goma
•
Mu gitondo cyo ku wa Gatatu tariki ya 30 Mata 2025, imodoka zari zitwaye abasirikare n’abapolisi bo mu ngabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) zatangiye gusohoka mu mujyi wa Goma zijya mu murwa mukuru Kinshasa. Aba ni abasirikare barenga 3,000 bari barahungiye mu bigo bya MONUSCO nyuma yo gutsindwa na M23 yari…
Yabanje kumwereka aho bayishyira! Umugabo wubatse w’imyaka 53 wasambanyije umwana w’imyaka 16 akamutera inda amushukishije 5000 Frw yahuye n’uruva gusenya
•
Mu karere ka Nyamasheke, haravugwa inkuru ibabaje y’umugabo w’imyaka 53 ukurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana w’imyaka 16, amutera inda, aho imaze kugira amezi atandatu, amushukishije amafaranga 5000 Frw. Uyu mugabo, usanzwe ari umugabo wubatse ufite umugore n’abana, yafatiwe mu Mudugudu wa Mutuntu, Akagari ka Bisumo, Umurenge wa Cyato ku wa 29 Mata 2025.…
Imirwano ikaze yongeye kubura hagati ya FARDC na Wazalendo basanzwe bafatanya kurwanya AFC/M23
•
Imirwano ikomeye yongeye kuvugwa mu mujyi wa Uvira, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, kuri uyu wa Kane, ahitwa Kasenga, aho Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) zihanganye n’umutwe wa Wazalendo, nk’uko byemezwa n’abaturage batandukanye batuye muri ako gace. Iyi mirwano ije mu gihe umwuka mubi n’ukutizerana hagati y’impande zombi bikomeje…
Tshisekedi yikomanze ku Gituza nyuma y’uko RDC isinyanye amasezerano n’u Rwanda
•
Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi Tshilombo, yabwiye Abanye-Congo ko agiye kubasubiza amahoro arambye nyuma y’aho igihugu cye kigiranye n’u Rwanda amasezerano. Aya masezerano agena amahame aganisha ku mahoro arambye mu karere yashyizweho umukono na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, na mugenzi we wa RDC, Thérèse Kayikwamba…