Tangira umunsi wawe n’amakuru agezweho

Tukugezaho amakuru agezweho yo hirya no hino ku isi, akazi kasohotse ndetse n’amazu, ibibanza ndetse n’imodoka bigurishwa make.

  • Umwuka si mwiza hagati y’ingabo z’u Burundi na Wazalendo

    Ingabo z’u Burundi zoherejwe mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ntizibanye neza n’imitwe yitwaje intwaro igize ihuriro rya Wazalendo, nyuma y’aho impande zombi zinaniwe kumvikana ku mitegurire y’urugamba rwo kurwanya AFC/M23. Abarwanyi benshi bo muri Wazalendo n’abasirikare b’u Burundi bahungiye muri teritwari ya Uvira nyuma yo kwirukanwa na AFC/M23 mu bice byo…

  • Umujyanama wihariye wa Trump uherutse i Kigali yihindutse u Rwanda

    Leta Zunze Ubumwe za Amerika zongeye gushyira u Rwanda mu majwi, zirusaba kuvana ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ingabo zivuga ko ruhafite. Amerika yarwikomye biciye mu mujyanama wihariye wa Perezida Donald ku bijyanye na Afurika, Massad Boulos. Uyu mu kiganiro yahaye itangazamakuru kuri uyu wa Kane, yagize ati: “Turashimangira icyemezo duhagazeho:…

  • M23 irimo kureshya abarwanyi ba Wazalendo ngo bayiyungeho. Dore ikintu gikomeye yabijeje

    Umutwe wa M23, ubarizwa mu ihuriro rya AFC (Alliance Fleuve Congo), watangaje ku mugaragaro ko ushishikajwe no kwakira abarwanyi b’umutwe wa Wazalendo bashaka kwifatanya nawo, ubizeza kubaha imyitozo ya gisirikare mu rwego rwo kubategura gufatanya urugamba rwo “kubohora Congo”. Mu mashusho yashyizwe ku rubuga rwa X rwahoze ari Twitter, Lawrence Kanyuka, umuvugizi wa AFC/M23,…

  • Bari gukina n’umuriro bawitiranyije n’amazi: Igihano cy’akasamutwe u Bubiligi bushaka ko u Rwanda rufatirwa rugahita rubupfukamira nk’u Burundi na RDC.

    Mu gihe isi ikomeje guhinduka ihuriro ry’amakimbirane y’inyungu hagati y’ibihugu binini n’ibito, u Rwanda rwongeye kwerekana ko atari igihugu cyoroshye gutungwa agatoki cyangwa ngo gihindurwe nk’urupapuro ryandikwaho amateka y’abandi.   Mu nkuru ivugwa mu bitangazamakuru n’imbuga nkoranyambaga, haravugwa ubushake bw’u Bubiligi bwo gukumira RwandAir ngo itazongera kugera ku mugabane w’u Burayi.  Ibi bibaye nyuma y’aho…

  • Se wa Moses yavuze ku magambo y’umuhungu we wavuze ko yanga Perezida Kagame

    Kuwa 12 Mata 2025, urubuga rwa X rwahoze ari Twitter rwakongejwe n’amagambo y’uburakari n’ubugwari yatangajwe na Turahirwa Moses, umunyamideli w’icyamamare akaba n’uwashinze inzu y’imideli Moshions.   Uyu musore yashyize hanze urutonde rw’impamvu 10 avuga ko zituma yanga Perezida Paul Kagame ndetse n’Inkotanyi muri rusange — amagambo yateje impaka ndende n’uburakari mu banyarwanda, by’umwihariko abacitse ku…

  • MONUSCO yavuze ku makuru avuga ko yarekuye FARDC na FDLR barenga 800

    Umutwe wa M23 urashinja ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri mu butumwa bwa MONUSCO kuba zararekuye abasirikare barenga 800 bo mu Ngabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’imitwe iyishamikiyeho nka FDLR na Wazalendo, bari barahungiye muri kimwe mu birindiro bya MONUSCO nyuma y’uko M23 ifashe umujyi wa Goma mu ntangiriro z’uyu mwaka.…