-
RDC: Abashinjwa kuba muri M23 bagomba kwicwa – Minisitiri Mutamba
•
Minisitiri w’Ubutabera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Constant Mutamba, yatangaje ko batanu bashinjwe kuba mu ihuriro AFC ryibumbiyemo imitwe ya politiki irwanya ubutegetsi bw’iki gihugu n’umutwe witwaje intwaro wa M23, bagomba kwicwa. Ibi yabitangaje nyuma y’aho urukiko rw’ubujurire rwa gisirikare rwa RDC rushimangiye igihano aba Banye-Congo bari barakatiwe n’urukiko rubanza tariki ya 8…
-
Jacky yatawe muri yombi nyuma yo kwihanangirizwa kenshi aho akurikiranweho ibyaha 3
•
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwemeje ko ku wa 4 Ukuboza 2024, rwataye muri yombi Usanase Shalon uzwi ku mbuga nkoranyambaga nka Jacky. Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B.Thierry yabwiye Igihe ko, Jacky akurikiranweho ibyaha 3 ari byo: gukora ibikorwa by’ibiterasoni mu ruhame no gutangaza amakuru y’urukozasoni hakoreshejwe mudasobwa, gutukana mu ruhame no gushyira ahagaragara…
-
Gen. Mubarakh yagaye imikinire ya APR FC ndetse n’ibitego itsinda ayisaba ikintu gikomeye
•
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda akaba n’Umuyobozi w’Ikirenga wa APR FC, Gen. Mubarakh Muganga, yibukije abakinnyi b’iyi kipe ko bakwiye kongera umubare w’ibitego batsinda kugira ngo bazabashe kwegukana igikombe cya shampiyona y’uyu mwaka. Si kenshi asura ikipe y’Ingabo ngo aganire na yo, cyane ko aba afite inshingano nyinshi z’Umutekano w’Igihugu, ariko ntibikiraho ko muri…
-
Hamenyekanye uko Kizza Besigye yatawe muri yombi agambaniwe n’uwari kumushakira intwaro zo guhirika perezida Museveni
•
Hashize iminsi itandatu abasirikare ba Uganda bakorera mu mutwe ushinzwe imyitwarire (Military Police) bagejeje Umunyapolitiki Dr Kizza Besigye mu rukiko rwa gisirikare rwa Makindye, nyuma y’iminsi itatu afatiwe i Nairobi. Mbere y’uko agezwa mu rukiko, umugore we, Winnie Byanyima, yasobanuye ko umugabo we yashimuswe ubwo yari yagiye kwitabira igikorwa cyo kumurika igitabo cy’umunyapolitiki utavuga…
-
U Rwanda rwasubije Umu-Minisitiri wa RDC wavuze ko azafunga Perezida Kagame
•
Guverinoma y’u Rwanda yashinje iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo “ubushotoranyi bukomeye”, nyuma y’uko Minisitiri w’Ubutabera w’iki gihugu atangaje ko azafunga Perezida Paul Kagame. Ku Cyumweru tariki ya 24 Ugushyingo ni bwo Minisitiri Constant Mutamba yatangaje ayo magambo, ubwo yaganiraga n’imfungwa zo muri gereza ya Munzenze iherereye i Goma. Mu mashusho yakwirakwiye ku mbuga…
-
Igihe Rayon Sports na APR FC zizacakiranira wamenyekanye
•
Umukino w’ikirarane Rayon Sports igomba guhuriramo na mukeba wayo APR FC, byemejwe ko uzakinwa ku wa 7 Ukuboza 2024. Ni umukino w’umunsi wa gatatu wa shampiyona utarakinwe ku gihe bijyanye n’uko ikipe y’Ingabo z’igihugu yari mu mikino ya CAF Champions league. Ku wa 19 Ukwakira Rayon Sports yagombaga kwakira APR FC, gusa biba ngombwa…