Tangira umunsi wawe n’amakuru agezweho

Tukugezaho amakuru agezweho yo hirya no hino ku isi, akazi kasohotse ndetse n’amazu, ibibanza ndetse n’imodoka bigurishwa make.

  • Cuba ishaka kwinjira mu muryango BRICS uyobowe na Vladimir Putin

    Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubufatanye muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Cuba, Carlos Pereira, yatangaje ko igihugu cyabo cyamaze gusaba kuba umunyamuryango wa BRICS. BRICS yashinzwe n’ibihugu bitanu bifite iterambere riri kwihuta mu 2006. Ibyo ni Brazil, u Burusiya, u Buhinde n’u Bushinwa, byiyongereyeho Afurika y’Epfo mu 2011. Uyu muryango wakomeje gukura bitewe ahanini n’uruhare ibihugu…

  • WHO irategenya guha u Rwanda miliyari 9 Frw zo guhangana na Marburg

    Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (WHO) ryatangaje ko ririmo gushaka miliyari zisaga 9 z’amafaranga y’u Rwanda (miliyoni 7.7 z’amadolari y’Amerika), guhera mu kwezi k’Ukwakira kugera mu Kuboza 2024, yo gufasha Guverinoma y’u Rwanda mu guhangana n’icyorezo cya Marburg. Iyo nkunga WHO yatangaje ko izafasha ishami rya UN ry’ubuzima mu bikorwa bitandukanye. Iyi nkunga,…

  • Umusifuzikazi yahagaritswe burundu nyuma yo kuryamana n’umuyobozi we

    Umusifuzikazi witwa Elif Karaarslan w’imyaka 24, yahagaritswe burundu nyuma y’aho hagaragaye amashusho ari gukorana imibonano mpuzabitsina n’umuyobozi we umukubye hafi inshuro eshatu mu myaka. Elif Karaarslan yatangiye gusifura imikino muri Turikiya nyuma y’uko imvune zatumye asezera gukina umupira w’amaguru. Kuri ubu, kuva tariki ya 4 Ukwakira, yahagaritswe burundu n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Turikiya (TFF)…

  • Benjamin Netanyahu yasabye abaturage ba Liban ikintu gikomeye kugirango birinde ko igihugu cyabo gisenyuka nka Gaza

    Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yatangaje ko abaturage ba Liban bagomba kwitandukanya na Hezbollah kugira ngo birinde ko igihugu cyabo cyasenywa na Israel, nk’uko yabigenje mu gace ka Gaza. Kugeza ubu abantu barenga 1.400 bamaze kugwa mu bitero karundura bya Israel muri Liban, byibanda cyane mu Majyepfo y’igihugu no mu Murwa Mukuru w’icyo…

  • U Rwanda rwagenewe miliyoni 11$ yo kurwanya icyorezo cya Marburg

    Umuvugizi w’ubutegetsi bwa Perezida Joe Biden wa Amerika yatangaje ko iki gihugu cyatanze hafi miliyoni 11 z’amadorari agenewe gufasha u Rwanda n’ibihugu birukikije kurwanya icyorezo cya Marburg kugeza ubu cyabonetse mu Rwanda. Mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa mbere nijoro, Karine Jean-Pierre yavuze ko “ubutegetsi bwa Biden na Harris burimo gukorana bya hafi na leta…

  • Umuhango wo ‘kwita izina’ wasubitswe

    Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rwatangaje ko umuhango wo kwita izina abana b’ingagi wari uteganyijwe ku wa 18 Ukwakira 2024, wasubitswe. Ni icyemezo gikubiye mu itangazo RDB yashyize hanze mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 8 Ukwakira 2024. Ntihigeze hatangazwa impamvu yacyo.RDB yakomeje ivuga ko itariki ibi birori bizimurirwaho izamenyekanishwa mu bihe…