Tangira umunsi wawe n’amakuru agezweho

Tukugezaho amakuru agezweho yo hirya no hino ku isi, akazi kasohotse ndetse n’amazu, ibibanza ndetse n’imodoka bigurishwa make.

  • Eddy Kenzo Eddy Kenzo yasabye anakwa umukunzi we usanzwe ari Minisitiri

    Edrisah Kenzo Musuuza wamamaye mu muziki nka Eddy Kenzo yasabye anakwa umukunzi we, umunyabanga wa Leta muri Minisiteri y’ingufu n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri Uganda, Phiona Nyamutooro. Uyu muhango wabaye ku wa Gatandatu, tariki 29 Kamena 2024 i Buziga aho umuryango wa Nyamutooro utuye. Eddy Kenzo nawe yemeje ku mbuga nkoranyambaga ze ko ibi birori…

  • Ubwongereza bwatsinze Slovakia bigoranye cyane

    Ikipe y’igihugu y’Ubwongereza yatsinze bigoranye Slovakia ibitego 2-1,ikatisha itike ya 1/4 cy’irangiza mu mikino y’igikombe cy’u Burayi. Nyuma y’iminota 95 y’umukino,nibwo Ubwongereza bwagaruye ubuzima bwishyura Slovakia ndetse bubona itike mu minota 30 y’inyongera. Mu ikipe umutoza w’Ubwongereza yabanje mu kibuga,Kobbie Mainoo niwe mushya waje asimbuye Conor Gallagher ndetse yitwaye neza. Ku munota wa 25…

  • Imyidagaduro Platini P yavuze kuri gatanya we n’umugore we bagiye guhabwa

    Umuhanzi Nemeye Platini wamenyekanye nka Platini P cyangwa Baba yanyomoje amakuru avuga ko yitabaje Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamata, mu gusaba gatanya n’umugore we, Ingabire Olivia bari barasezeranye mu 2021. Ni amakuru akomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru bitandukanye bivuga ko Platini n’umugore we Olivia bemeranyije gutandukana ku bw’impamvu za bo bwite, bakaba…

  • Umunyarwanda Hakim Sahabo arifuzwa n’amakipe akomeye yo mu Bwongereza

    Umukinnyi w’umunyarwanda ukinira ikipe ya Standard de Liège mu cyiciro cya mbere mu Bubiligi, Hakim Sahabo arifuzwa n’amakipe akomeye i Burayi harimo na Leicester City yo mu Bwongereza. Uyu mukinnyi w’imyaka 19 w’ikipe y’igihugu Amavubi wagaragaje impano idasanzwe mu mwaka w’imikino ushize mu ikipe ya Standard de Liège, yatangiye kubengukwa n’amakipe akomeye i Burayi.…

  • M23 yafashe Kanyabayonga n’utundi duce tuyegereye

    Nyuma y’intambara zari zimaze iminsi itari mike, Umujyi ukomeye wa Kanyabayonga waraye wigaruriwe n’inyeshamba za M23, umutwe uhanganye n’igisirikare cya leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DR Congo). Ibinyamakuru byo muri iki gihugu byanditse ko uyu mujyi wafashwe ejo ku wa gatanu hafi saa kumi n’igice (16h30), mu masaha yo muri icyo gihugu,…

  • APR FC yasinyishije umunya-Ghana ukina hagati

    APR FC yasinyishije Richmond Lamptey, umunya-Ghana ukina hagati mu kibuga, avuye muri Asante Kotoko S.C y’iwabo. Yasinye amasezerano y’imyaka ibiri. Uyu mukinnyi w’imyaka 27 y’amavuko asanzwe akina hagati mu kibuga ariko afasha ba rutahizamu. APR FC yamusinyishije amasezerano y’imyaka ibiri nk’uko byari byatangajwe mbere n’umunyamakuru Micky Jnr uri mu bakomeye mu gutangaza amakuru yo…