Tangira umunsi wawe n’amakuru agezweho

Tukugezaho amakuru agezweho yo hirya no hino ku isi, akazi kasohotse ndetse n’amazu, ibibanza ndetse n’imodoka bigurishwa make.

  • Umuhanuzi Byukurabagirane Noheli yahinduye imvugo ku byo kurongora umugore wa Nyakwigendera Paster Theogene

    Umuhanuzi Byukurabagirane Noheli uri mu bamaze kwandika izina ku mbuga nkoranyambaga, bitewe n’ubuhanzuzi yatangaje avuga ko mu minsi yashize yagize iyerekwa ririmo ko Imana yamuhaye impeta, ikamubwira ngo nagenda ayambike Uwanyana Assiya (umugore wa Pasiteri nyakwigendera Niyonshuti Theogene) ndetse amuhoze amarira yose yarize, icyakora ibi ntabwo byakiriwe neza n’abantu benshi kuko batangiye kumutuka bavugaga…

  • Umugi wa Kigali wateye utwatsi amakipe yayo yugarijwe n’ubukene

    Mu gihe amakipe ya AS Kigali mu bagabo n’abagore yiyemeje kutazongera gukora imyitozo kubera kumara amezi menshi badahembwa,Umujyi wa Kigali uravuga ko inkunga uyaha wayitanze bityo nta yandi bazongeraho. Umuyobozi Wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe Ubukungu n’Imibereho y’Abaturage, Urujeni Martine, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko amafaranga bagombaga guha aya makipe bayabahaye kandi byarangiye,nta…

  • Amagambo ya Perezida Ndayishimiye akomeje kuvugisha benshi

    Perezida w’u Burundi amaze iminsi atangaza amagambo atavugwaho rumwe na benshi cyane cyane abanyapolitike batandukanye, abaharanira uburenganzira wa muntu, abaturage be hamwe n’abahanga. Amwe muri ayo majambo, arimo nkayo Prezida Evariste Ndayishimiye ashimangiramo ko “Abarundi bose babaye muri Paradizo, batunze kurusha abo mu bindi bihugu bya rutura nk’Ubushinwa na Amerika, ko Amerika ikoresha amazi…

  • Kigali: Abayobozi bakuru b’igihugu bari mu mwiherero w’iminsi 2

    Perezida Kagame yatangije umwiherero w’iminsi ibiri w’abagize Guverinoma n’abandi bayobozi bakuru, uri kwibanda ku kugera ku ntego z’Igihugu mu bukungu n’imibereho. Ni umwiherero watangijwe kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Werurwe mu 2024, ku Intare Arena i Rusororo. Witabiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye barimo Minisitiri w’Intebe, Abaminisitiri, Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Umuyobozi w’Umujyi…

  • Apotre Yongwe yakatiwe igifungo gisubitse

    Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rwemeje ko Harelimana Joseph uzwi nka Apôtre Yongwe ko ahamwa n’icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, rumuhanisha igifungo cy’umwaka umwe n’ihazabu y’amafaranga ibihumbi 750Frw. Rwategetse ko igihano yahawe gisubikwa mu gihe cy’umwaka umwe. Ubushinjacyaha bwari bwasabiye Yongwe igifungo cy’imyaka itatu n’ihazabu ya miliyoni 5 Frw. Apôtre Yongwe yashinjwaga gushukisha…

  • Ukuri ku mpamyabumenyi byavuzwe ko Dr. Isaac MUNYAKAZI yacuze

    Mu minsi ishize nibwo byatangiye kuvugwa ko Dr. Munyakazi Isaac yaba yarakoresheje Impamyabumenyi mpimbano cyangwa kwiha impamyabumenyi yo ku rwego rwa Dogiteri nyamara atarayigiye ngo ayibone mu buryo buboneye. Inkuru yasohotse mu Igihe itariki ya 09/02/2024 ivuga ko iki kinyamakuru cyakoze iperereza ryacyo rikerekana ko Dr. Munyakazi yihaye Impamyabumenyi yo ku rwego rwa Dogiteri.…