Tangira umunsi wawe n’amakuru agezweho

Tukugezaho amakuru agezweho yo hirya no hino ku isi, akazi kasohotse ndetse n’amazu, ibibanza ndetse n’imodoka bigurishwa make.

  • Rwamagana: Impanuka y’ubwato yahitanye abatari bake

    Abaturage barenga 40 bari bari mu bwato bwavaga mu mu Murenge wa Rukumberi uherereye mu Karere ka Ngoma bagana mu Murenge wa Karenge wo mu Karere ka Rwamagana, barohamye, abagera kuri batandatu bahasiga ubuzima, 31 barohorwa mu gihe hari abandi bivugwa ko baburiwe irengero inzego z’umutekano zikaba zikibashakisha. Iyi mpanuka yabaye ku gicamunsi cyo…

  • Gasabo: Umugabo yatwikiye umuryango we mu nzu 4 bahasiga ubuzima

    Umuryango w’abantu bane wapfiriye mu nzu wabagamo nyuma y’aho umugabo atwikishije inzu babagamo lisansi. Amakuru avuga ko iyi nzu yatwitswe n’umugabo,nyiri urugo Ibi byabereye mu murenge wa Ndera, mu kagari ka Cyaruzinge mu muduhudu wa Murindi. Flash Radio&TV yavuze ko ubuyobozi bw’inzego z’ibanze buvuze ko hagiye gushakwa uko abitabye Imana bashyingurwa.

  • RIP: Abanyeshuri 4 b’abakobwa bajyaga ku ishuri rya GS Muramba, bagonzwe n’imodoka

    Abanyeshuri 4 b’abakobwa bajyaga ku ishuri rya GS Muramba riri mu Murenge wa Macuba, Akarere ka Nyamasheke, bagonzwe n’imodoka yo mu bwoko bwa Pick up yari ifite pulake RAA 179 D, umwe ahita yitaba Imana, 3 barakomereka. Ni impanuka yabaye ahagana saa moya n’igice z’igitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 24 Mutarama.…

  • Yolo The Queen yahishuye imyaka ye. Benshi barumirwa

    Yolo The Queen umwe mu bakobwa bakunzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga, abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yashyize benshi mu rujijo nyuma yo gutangaza imyaka afite. Yolo the Queen yatangaje ko afite imyaka 39 kandi ko ntapfunwe bimuteye.

  • Amafaranga azahabwa ikipe izatwara igikombe cy’intwari yamenyekanye

    Amafaranga ikipe izahabwa yatwaye igikombe cy’intwari agiye kungana n’ayahabwa iyatwaye igikombe cy’amahoro Ku munsi wejo hashize nibwo ishyirahanwe ry’umupira w’amaguru ryatangaje amafaranga azahabwa ikipe izatwara igikombe cy’intwari. Iki gikombe cyizatagira tariki 28/ 01/2024 ikipe zizatangira zihura ni APR FC izacakirana na Musanze FC saa Cyenda z’amanwa naho saa kumi n’ebyiri z’umugoroba Rayon Sports ihure…

  • Rusizi: umwarimu yaguwe gitumo arimo gusambanya umwana mu ishyamba

    Umwarimu w’imyaka 32 wigisha mu ishuri ribanza rya Mukenke, mu Murenge wa Nkungu, Akarere ka Rusizi, ari mu maboko y’ubuyobozi nyuma yo gufatirwa mu cyuho asambanyiriza umwana w’imyaka 15 mu ishyamba ry’umuturage riri muri uyu murenge. Amakuru ducyesha IMVAHO NSHYA avuga ko uyu mwarimu atari ubwambere yari asambanyije uyu mwana. Uwatanze amakuru yavuze ko…