Tangira umunsi wawe n’amakuru agezweho

Tukugezaho amakuru agezweho yo hirya no hino ku isi, akazi kasohotse ndetse n’amazu, ibibanza ndetse n’imodoka bigurishwa make.

  • Kigali: Umusore n’inkumi basambaniye mu muhanda rwagati bantu barahurura, abandi bipfuka mu maso

    Abantu batari bake bakomeje kwibaza byinshi bitandukanye no kuvuga amagambo menshi, nyuma yo kubona amashusho y’umusore wagaragaye asambanira hagati mu muhanda ubwo yarashungerewe n’uruhuri rw’abamotari, nyamara we bikagaragara nkaho ntacyo bimubwiye. Umusore yasambaniye n’inkumi mu muhanda rwa gati maze abamotari baraparika baza kogeza uwo musore wari ufite akanyabugabo. Mu mashusho akomeje gusakara ku mbuga…

  • Mu Rwanda 3% by’abari hagati ya 15-49 bafite Virusi itera SIDA – AMAFOTO

    Kuri uyu wa Kane tariki 30 Ugushyingo 2023, u Rwanda rwizihije umunsi mpuzamahanga wo kurwanya SIDA, hishimirwa intambwe igihugu cyateye mu kugeza ubuvuzi ku bafite virusi itera Sida bose no gukumira ko umubyeyi yanduza umwana atwite. Ku nshuro ya 35, hizihijwe umunsi mpuzamahanga wahurije imbaga nyamwinshi muri Kigali Convention Center, ahabereye ibiganiro ndetse n’ibikorwa…

  • Papa Francis yatangaje indwara yandura arwaye yatumye atitabira Inama Mpuzamahanga i Dubai

    Kuri uyu wa Kane tariki ya 30 Ugushyingo 2023 Papa Francis yavuze indwara arwaye nyuma y’ibyavugwaga ko arwaye umusonga. Kuri uyu wa Kane mu kiganiro cyatanzwe na Papa Francis mu mahugurwa ajyanye n’Ubuzima yaberaga i Vatican, yavuze ko arwaye indwara ya Bronchitis kandi yandura. Mbere yo gutangaza ko arwaye indwara ya Bronchite, byavugwaga ko…

  • Ibisambo byafashwe byiba inzoga zikaze bihabwa igihano gitangaje

    Abajura bahatiwe kunywa amacupa manini y’inzoga zikaze bari bibye mu iduka ryo muri Afurika yepfo mpaka bazimaze, nkuko byagaragaye mu mashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga. Nk’uko bigaragara ku mbuga nyinshi zo muri Afurika y’Epfo ndetse n’abanyamakuru batandukanye,ngo ibi byabaye nyuma y’aho abajura bagera kuri batatu, bafashwe na ba nyiri iduka rya liquor. Aho kubakubita…

  • RIB yafashe umukobwa ukekwaho guta uruhinja yabyaye ahajugunywa imyanda

    Umwe mu banyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda (UR) Ishami rya Huye, akurikiranyweho gukuramo inda y’imvutsi akajugunya urwo ruhinja mu gatebo k’imyanda abakobwa baba mu macumbi ya Kaminuza bajugunyamo imyanda. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 1 Ukuboza 2023, ni bwo abakora isuku basanze umwana w’uruhinja, bigaragara ko yari amaze amezi 8…

  • Nyamasheke: Umugabo yari agiye kujugunya umumotari mu cyobo yacukuye mu nzu ye

    Umugabo witwa Nkurunziza Ismael w’imyaka 37 y’amavuko, arashakishwa n’Inzego z’umutekano nyuma y’uko mu nzu ye hasanzwe icyobo yahacukuye,yari agiye kujugunyamo umumotari witwa Uwitonze Jean Marie Vianney wari umuzanye iwe i Bushenge muri Nyamasheke amukuye i Kamembe mu Mujyi wa Rusizi. Amakuru agera ku Imvaho Nshya dukesha iyi nkuru, avuga ko uwo mugabo ubwo yageragezaga…