Tangira umunsi wawe n’amakuru agezweho

Tukugezaho amakuru agezweho yo hirya no hino ku isi, akazi kasohotse ndetse n’amazu, ibibanza ndetse n’imodoka bigurishwa make.

  • Umunyamakuru Nkundineza yashinje RIB kumufunga ntawe uramurega

    Umunyamakuru Jean Paul Nkundineza yaburanye ubujurire ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge kuri uyu wa Kane,tariki 30 Ugushyingo. Ari kumwe n’umwunganira Me Ibambe Jean Paul,Nkundineza yavuze ko umwanzuro wo kumufunga by’agateganyo atawemera ndetse urukiko rwamurekura akajya kwita ku mugore we n’umwana we w’amezi 10 babona ibibatunga kubera yakoze. Uyu munyamakuru yavuze…

  • Isirayeli na Hamas bumvikanye amasezerano akomeye

    Kuri uyu wa Kane, Isirayeli n’umutwe w’abarwanyi ba Hamasi, ku munota wa nyuma, bemeranyije kongera undi munsi umwe ku masezerano yo guhana agahenge, bityo bakagera ku munsi wa karindwi. Leta zunze ubumwe z’Amerika yavuze ko yizeye ko aya masezerano ari bufashe mu irekurwa ry’abafashwe bunyago no gukomeza korohereza imfashanyo kugera muri Gaza. Aya masezerano…

  • Abakobwa: Dore amazina 15 wakwita umusore mukundana agatuma anezerwa kandi akagukunda birenze

    Ni byiza kwita umukunzi wawe amazina y’urukundo kuko yongera ibyiyumviro by’urukundo bikanatuma murushaho kwiyumvanamo. Ukuyemo amazina amenyerewe nka Baby, Sweetie, Honey n’andi abantu bakundana bakunze kwitana hari n’andi mazina y’urukundo umukobwa yakwita umusore bakundana maze akanyurwa: 1. AMORE MIO: Iri ni izina rikomoka mu rurimi rw’Igitariyani risobanura ‘mukunzi wanjye’. 2. MI AMOR: Iri zina…

  • Diamond Platinumz yambitse impeta umukobwa wo muri Ghana – AMAFOTO

    Diamond Platnumz uherutse kujya kwereka Zuchu mukeba we muri Afurika y’Epfo, yatunguranye yambika impeta y’urudashira umukinnyi wa filime ukomoka muri Ghana witwa Peace Hyde. Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Ugushyingo 2023, amashusho yatunguye benshi yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyamabaga, agaragaza Diamond yambika impeta y’urukundo umunyamakuru ukomoka mu gihugu cya Ghana witwa…

  • Sobanukirwa byinshi ku mukondo, imitere yawo n’icyo iyo miterere isobanuye ku buzima bwawe

    Abahanga bavuga ko hari ibice bimwe na bimwe by’umubiri wacu biba bifitanye isano ikomeye n’imiterere yacu cyangwa na kamere yacu, aha rero tugiye kurebera hamwe imiterere ya buri muntu bitewe n’uko umukondo we uremye cyangwa se umeze. Uburyo bwo kureba imwe mu myitwarire y’umuntu runaka hakoreshejwe kurebera ku miterre y’umukondo we bwagiye bukoreshwa kuva…

  • The Ben yashyize yemera ubutumire bwa Bruce Melodie

    Umuhanzi Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben ukubutse muri Canada, yasesekaye i Kigali atangaza ko abantu bakwiye kwitega igitaramo kizamuhuza na Bruce Melodie kikabera kuri Sitade Amahoro nshya izaba yakira abasaga ibihumbi 45. Akigera mu Rwanda, The Ben yavuze ko Sitade Amahoro niyuzura ariho yifuza Igitaramo cy’ihiganwa hagati ye na Bruce Melodie uri kubarizwa…