Tangira umunsi wawe n’amakuru agezweho

Tukugezaho amakuru agezweho yo hirya no hino ku isi, akazi kasohotse ndetse n’amazu, ibibanza ndetse n’imodoka bigurishwa make.

  • Urukiko wateye utwatsi ikirego cy’Abapasitoro baregaga Apotre Gitwaza

    Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwemeje ko ikirego gisaba ko umuyobozi Mukuru w’itorero Zion Temple Apôtre Dr Paul Gitwaza yeguzwa kitakiriwe. Abaregaga ni abashumba batandatu barimo Claude Djessa, Dieudonné Vuningoma, Pierre Kaberuka, Richard Muya, Charles Mudakikwa na Paul Daniel Kukimunu bavuga ko batangiranye itorero n’Intumwa Dr Paul Gitwaza. Muri Gashyantare umwaka ushize ni bwo binyuze…

  • M23 yigambye ko yahanuye Drone ya FARDC yakoreshwaga mu bikorwa by’ubutasi

    Mu gihe umutwe wa M23 uhanganye bikomeye n’ingabo zo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), kuri uyu wa Gatanu uyu mutwe watangaje ko Ingabo zawo zahanuye indege nto y’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) yakoreshwaga mu buryo bwo gutata. Amakuru avugako iyi drone yafashaga FARDC mu butasi, ikaba yahanuriwe muri Masisi,…

  • Ibyo Karasira yakoreye mu rukiko byatumye abitabiriye barwara imbavu kubera guseka, urukiko rurakumakuma

    Urukiko Rukuru, Urugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka ruherereye i Nyanza, rwatangiye kumva mu mizi urubanza ruregwamo Karasira Aimable wahoze ari umwarimu muri kaminuza y’u Rwanda. Umushinjacyaha yamureze ibyaha bitandatu birimo guhakana jenoside no gukurura amacakubiri mu banyarwanda mu gihe we yasabye ko yabanza akavurwa akabona uko aburana. Yabigarutseho ubwo urukiko rwatangiraga…

  • Muri Afurika yose, u Rwanda rwashyizwe ku mwanya wa kane mu bihugu bifite abaturage babayeho neza

    U Rwanda rwashyizwe ku mwanya wa Kane mu bihugu bifite abaturage babayeho neza muri Afurika (Best Quality of Life), ku rutonde rwakozwe n’Urubuga Monkey Insider rusesengura amakuru ajyanye n’ubukungu hirya no hino ku Isi.   Uru rutonde rwakozwe hifashishijwe imibare ya vuba y’ibigo mpuzamahanga bishinzwe ubukungu n’iterambere nka Banki y’Isi, IMF, Banki Nyafurika y’Iterambere,…

  • Gen (Rtd) James Kabarebe yitabiriye inama ya 44 y’Abaminisitiri ba Afurika y’Iburasirazuba

    Gen (Rtd) James Kabarebe, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, yitabiriye inama ya 44 y’Abaminisitiri ba EAC i Arusha, muri Tanzania. Ni mu gihe ku wa Gatanu tariki 24 Ugushyingo 2023, i Arusha muri Tanzania hategerejwe Inteko Rusange y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC).   Iyi nama iteranye…

  • Rusizi: Umugore yatemye uwo abereye mukase bapfa ibishyimbo

    Mu Murenge wa Gikundamvura mu kagari ka Kizura, hari umugore watemye ikiganza umugabo abereye mu ka se bapfa ibishyimbo biri mu murima. Ibi byabaye ku itariki ya 22 Ugushyingo 2023, umubyeyi witwa Nyirandababonye Thacienne w’imyaka 49 y’amavuko, yatemye ikiganza cya  Habanabashaka Elisé w’imyaka 25 y’amavuko abereye mukase bapfa ibishyimbo byo mu murima bahuriyemo bagiye  kubisarura.…