Tangira umunsi wawe n’amakuru agezweho

Tukugezaho amakuru agezweho yo hirya no hino ku isi, akazi kasohotse ndetse n’amazu, ibibanza ndetse n’imodoka bigurishwa make.

  • Urukiko rwakatiye uwari umuyobozi mu karere ka Ngoma igifungo cy’imyaka itanu kubera ruswa

    Mutembe Tom wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Ngoma wafashwe yakira ruswa ya miliyoni 5Frw, yakatiwe igifungo cy’imyaka itanu n’ihazabu ya miliyoni 15 Frw, Mutabazi Célestin wari Umuyobozi ushinzwe ishami ry’ibikorwaremezo n’ubutaka muri ako Karere (One Stop Center) wabaye icyitso muri icyo cyaha akatirwa igifungo cy’imyaka ibiri n’amezi atandatu n’ihazabu ya miliyoni 3,750,000 Frw. Ku…

  • M23 yongeye gukubita incuro FARDC

    Umutuzo wagarutse ku rugerero rwa Kanyabayonga muri Teritwari ya Lubero muri Kivu y’Amajyaruguru nyuma y’uko kuri uyu wa 02 Kamena inyeshyamba za M23 zari zabyutse zikozanyaho n’ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa leta ya Congo. Amakuru avuga ko iyi mirwano yageze mu gace ka Bulindi kari mu ntera y’ibirometero nka 10 uvuye muri Centre…

  • Bwa mbere mu mateka Mexique igiye kuyoborwa n’umugore

    Madamu Claudia Sheinbaum w’imyaka 61 y’amavuko, niwe watsinze amatora ya Perezida wa Mexico,agize amajwi 57.8%. Uyu mudamu wo mu ishyaka Morena party yarushije amajwi bagenzi be bose bari bahanganye kuva amajwi yatangira kubagwa kugeza ubwo yatangazwaga nk’uwatsinze kuri uyu wa mbere. Abagore Claudia Sheinbaum na Xóchitl Gálvez bari bahanganye batsinze umugabo umwe rukumbi wari…

  • Impamvu yatumye Rwatubyaye adakomezanya n’Amavubi yamenyekanye

    Mu bakinnyi 26 berekeje muriCote d’Ivoire gukina umukino wa Benin uzaba kuwa 06 Kamena 2024,ntiharimo myugariro Rwatubyaye Abdul nubwo yari yahamagawe akava muri Macedonia akaza i Kigali mu myitozo. Myugariro Rwatubyaye Abdul ukinira KF Shkupi yo muri Macedonia ni umwe mu bakinnyi bahamagawe nyuma y’igihe atagaragaramo, gusa bivugwa ko uyu mukinnyi afite imvune yatumye…

  • “Abo basore banshaka bankureho amaso” – Umuhanzikazi Ariel Wayz yabonye umukunzi mushya

    Uwayezu Ariel wamamaye nka Ariel Wayz muri muzika Nyarwanda yatangaje ko nyuma y’igihe atandukanye n’uwari umukunzi we akaba n’umuhanzi, Juno Kizigenza, atakiri ku isoko abamwifuza bakwiye gukurayo amaso kuko afite umusore wamutwaye umutima bari mu munyenga w’urukundo. Uyu muhanzikazi yatangaje ibi kuri uyu wa 31 Gicurasi 2024, ubwo yari amaze kuririmba mu mikino ya…

  • Mu mafoto reba ikimero cya Huguette Umuhoza, umupilote w’umunyarwandakazi ukomeje kuvugisha abatari bake

    Huguette Umuhoza, umukobwa w’Umunyarwandakazi usanzwe ari umupilote, yavugishije abantu benshi biganjemo Abanya-Kenya bahise batangira kwerura bakavuga amagambo menshi kubera ikimero cye kidasanzwe. Umushoramari wo muri kiriya gihugu cya Kenya witwa Khalif Kairo, niwe watangije ibi byose ubwo yataga ifoto bari kumwe, hanyuma benshi bagira amatsiko bituma abagabo bo muri iki gihugu bashakisha andi mafoto…