Kayonza: Gitifu w’akagari yatunguranye yinjira mu nama ya Meya yasinze bikabije
•
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gikaya gaherereye mu Murenge wa Nyamirama mu Karere ka Kayonza, yitabiriye inama ku Murenge ayigeramo akerewe ndetse yanasinze bigaragara, hitabazwa igipimo cya Polisi basanga afite hejuru ya 400%. Ibi byabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 23 Gicurasi 2024 ubwo mu Murenge wa Nyamirama hakorwaga inama yaguye y’umutekano y’Umurenge, yigaga…
Byinshi ku muhango wo kubandwa waje umeze nka Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge n’ibyo benshi bibeshya kuri Ryangombe
•
Benshi mu bacukumbuzi b’amateka y’u Rwanda cyane cyane mu bijyanye n’imyemerere, bakunda gutwerera Abanyarwanda ko biyambazaga Ryangombe, bakaba banemeza ko ari yo Mana basengaga, nyamara bya he birakajya! Ryangombe ni umuntu wabayeho mu muryango nyarwanda, yubaka ubuhangange butuma atazima mu mateka y’u Rwanda, ariko nta bwo yafatwaga nk’Imana cyangwa se ngo bamusenge, ahubwo baramuterekeraga…
Umusirikare yariye karungu kubera telefoni arasa bagenzi be ndetse n’undi wese wageragezaga kumwegera
•
Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, i Bunia, umurwa mukuru wa Ituri, Kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 21 Gicurasi 2024, umusirikare wa (FARDC) yarashe mugenzi we yitaba Imana mbere yo kwiyahura. Amakuru aturuka muri kiriya gihugu avuga ko aya mahano yabereye mu mujyi rwagati muri Bunia aho bakunze kwita ONC (National Coffee Office)…
Gatsibo: Abantu batunguwe n’umubyeyi wahoraga ajya kwa muganga ahetse igipupe n’ikintu gitangaje yabaga agiye kuhakora
•
Ku mbuga noranyambaga zitandukanye hakomeje gucicikana inkuru y’umugore wari umaze igihe kinini ahetse igipupe abeshya ko aba yaje gukingiza umwana ku Kigo Nderabuzima cya Kabarore kandi yagaba yaje kwiba abaje kwivuriza aho mu bitaro. Iyi nkuru y’uyu mugore yatangiye kumvikana inkuru y’umugore mu gitondo cyo ku wa Mbere tariki 20 Gicurasi 2024. Umwe mu…
Amafoto ya Kenny Sol na Manager we Gael yatumye benshi bakeka ko baba ari abatinganyi- AMAFOTO
•
Ku mbuga nkoranyambaga zirimo X, Instagram, Youtube n’izindi, hakomeje gukwirakwizwa inkuru ivuga ko Kenny Sol ashobora kuba afitanye umubano wihariye udasanzwe na Boss we Coach Gael yabaye kimomo. Ni inkuru yatangiye gukwirakwira ubwo hajyaga hanze amashusho aba bombi bishimanye, ndetse muri ayo mashusho, umuhanzi Kenny Sol yaje kugaragaramo asoma ku itama umugabo mugenzi we…
Muhanga: Abarimu babiri batawe muri yombi bakekwaho gusambanya umwana w’umukobwa wiga mu Kiciro rusange
•
Abarimu babiri batawe muri yombi n’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha bakurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwe mu banyeshuri bigisha w’imyaka 16 y’amavuko, wiga mu cyiciro rusange (Tronc Commun). Amakuru avuga ko aba barimu basanzwe bigisha mu Ishuri ryisumbuye rya Nyakabanda riherereye mu Murenge wa Kibangu mu Karere ka Muhanga. Bivugwa ko bijya gutangira umwe muri aba barimu…