Tangira umunsi wawe n’amakuru agezweho

Tukugezaho amakuru agezweho yo hirya no hino ku isi, akazi kasohotse ndetse n’amazu, ibibanza ndetse n’imodoka bigurishwa make.

  • Kigali: Umugabo yiciwe hafi y’iwe

    Umugabo witwa Ezéchiel Bigirimana, w’imyaka 36 akaba na se w’abana bane, yishwe n’abantu bataramenyekana. Icyaha cyabaye ku wa Gatanu, itariki 17 Gicurasi mu mudugudu wa Rukoba muri komini n’intara ya Gitega, umurwa mukuru w’u Burundi. Umurambo we wavumbuwe nko muri metero icumi uvuye iwe nk’uko iyi nkuru dukesha SOS Media Burundi ikomeza ivuga. Ubuyobozi…

  • Inkomoko n’igisobanuro cy’izina Shemsa ndetse n’uko abaryitwa bitwara

    Buri mubyeyi wese aho ava akagera, anezezwa no guha izina ryiza umwana we bijyanye n’ibyo amwifuriza mu buzima gusa birababaje ko hari abita amazina abana babo batazi igisobanuro cyayo. Shemsa ni izina rikunze guhabwa abana b’abakobwa rifite inkomoko muri Afurika, rikaba risobanura umucyo w’izuba. Iri zina usanga ridafitwe n’abantu benshi kuko rigaragara cyane mu…

  • Mutesi Jolly yerekeje i Londre mu Bwongereza

    Miss Mutesi Jolly yasesekaye i Londres mu Bwongereza, aho yitabiriye ubutumire bw’Umuryango w’Abanyafurika biga muri Kaminuza ya Oxfod, yakirwa na musaza we Rwigema. Umuryango w’Abanyafurika biga muri Kaminuza ya Oxford mu Bwongereza, watumiye Mutesi Jolly wabaye Miss Rwanda 2016 nk’umushyitsi wihariye uzanatanga ikiganiro mu Nama ya Oxford Africa izaba hagati ya tariki 24 na…

  • Amahirwe yo kuzamuka mu cyiciro cya mbere kuri Espoir FC cyayoyotse nyuma yo guhanwa bikomeye na FERWAFA

    Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryamaze gutera mpaga ikipe ya Espoir FC kubera gukinisha umukinnyi utujuje ibyangombwa, ndetse ihita isimbuzwa ikipe ya AS Muhanga mu mikino ya kamarampaka. Mu ibaruwa yasohotse mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 20 Gicurasi, ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “FERWAFA” ryamenyesheje ikipe ya Espoir FC ko “kubera…

  • Abasore: Dore ibyakwereka ko umukobwa mukundana agukunda by’ukuri kandi atakubangikanya n’abandi

    Sobanukirwa bimwe mu byagaragariza umusore ko umukobwa bakundana atamubangikanya n’abandi, Muri ibi bihe turimo usanga urukundo rw’ubu umubare w’abaca inyuma abakunzi babo ugenda wiyongera ku buryo benshi basigaye bemeza ko urukundo rw’ubu rwabaye akavuyo cyangwa se rwakonje, kuko nta muntu ugikunda undi ariwe wenyine akunda cyane. Ibi ahanini usanga bikunze kugaragara ku bakobwa aho…

  • Abakobwa: Dore ibimenyetso 5 byakwereka ko umusore agukunda by’ukuri

    Urukundo abantu benshi ntibakunda kurwerekana kimwe, kuko hari ababivuga hakaba n’abatinya kuvuga ko bakunze, ariko burya ngo ntirwihishira, iyo rwagufashe, rushobora kugutamaza. Abahanga mu kwiga imyitwarire y’abantu bashyize ahagaragara bimwe mu bishobora kukwereka ko umuhungu yakwihebeye. Ikimenyetso cya 1: Amagambo yihariye kuri wowe Burya iyo umuhungu akunda umukobwo biroroshye kubimenya niyo yaba atarabimubwira. Cyane…