Tangira umunsi wawe n’amakuru agezweho

Tukugezaho amakuru agezweho yo hirya no hino ku isi, akazi kasohotse ndetse n’amazu, ibibanza ndetse n’imodoka bigurishwa make.

  • Umutoza wa Rayon Sports, Robertinho yahishuye ibanga akoresha rituma iyo ayirimo iba ihagaze neza

    Nyuma y’umukino Rayon Sports yatsinzemo Gorilla fc FC ku Cyumweru, umutoza wa Rayon Sports, Robertinho, yavuze ko ari iby’agaciro kubona ikipe ye imaze kugera ku rwego rwo hejuru, aho yemeje ko Rayon Sports imeze nk’ikipe ya Barcelona yo mu 2009 ya Pep ndetse na Brazil ya Zagallo. Mu kiganiro n’abanyamakuru nyuma y’umukino, Robertinho yashimye…

  • Gatsibo: Urupfu rw’umwarimu wari ukiri mu kwa Buki rukomeje kuvugisha benshi

    Mu Karere ka Gatsibo,Umurenge wa Gasange haravugwa inkuru y’incamugongo y’urupfu rw’umwarimu witwa Kanyamugara Wicriff wari umwarimu kuri GS Gategero wapfuye akiri mu kwezi kwa buki. Amakuru dukesha BWIZA avuga ko umuntu wari umuzi neza yatangaje ko, amakuru uyu mwarimu yari asanzwe ababanira neza, ari inyangamugayo dore ko ngo yari anahagarariye urugaga rw’urubyiruko rushamikiye ku…

  • Bwiza yahaye igisubizo gitangaje uwavuze ko nta Nyash(kibuno) agira

    Byabaye kuri uyu wa Gatandatu nyuma yo gushyira hanze integuza y’indirimbo nshya Bwiza yakoranye The Ben. Bwiza na The Ben bitegura gusohora indirimbo yabo nshya bise “Best friend” nyuma yo gusangiza abakunzi babo integuza yayo, umufana wabo wiyise Kazungu Kaboss yagize ati “Indirimbo izaba ari nziza ni uko Bwiza adafite Nyash!” Mu gusubiza uyu…

  • Ukraine: Perezida Zelensky yakuriye inzira ku murima abari bategereje amatora ya Perezida

    Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yatangaje ko igihugu cye kigomba kubanza kubona amahoro, mbere y’uko haba amatora y’Umukuru w’Igihugu. Ibi Perezida Zelensky yabitangaje nyuma y’uko akomeje gushinjwa kuyobora igihugu binyuranyije n’amategeko kuko manda ye yarangiye muri Werurwe 2024, ariko aza gusubika amatora kuko igihugu cye kiri mu ntambara. Ubwo yari imbere y’Inteko Ishinga Amategeko…

  • Ibitaravuzwe ku ikorwa ry’indirimbo ya Bwiza na The Ben ‘Best friend’

    Bwiza yamaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo ye nshya yise ‘Best friend’ aho yayifatanyije na The Ben, gusa umushinga wo kuyikora ntabwo wari woroshye kuko byinshi mu byari byateguwe mu ifatwa ry’amashusho yayo byaje guhinduka ku munota wa nyuma. Nk’ubu amakuru IGIHE ifite ahamya ko John Elarts wayifatiye amashusho yiyambajwe by’ikubagahu, dore ko atari we…

  • Uganda: Kizza Besigye utavuga rumwe n’ubutegetsi yaburiwe irengero

    Col. Dr Kizza Besigye utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, amaze iminsi yaraburiwe irengero. Amakuru avuga ko uyu mugabo yaburiye i Nairobi muri Kenya aho yari yagiye ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, aho yari yitabiriye igikorwa cyo kumurika igitabo. Hagati aho umugore w’uyu mugabo wahoze ari umusirikare akanaba umuganga bwite…