Tangira umunsi wawe n’amakuru agezweho

Tukugezaho amakuru agezweho yo hirya no hino ku isi, akazi kasohotse ndetse n’amazu, ibibanza ndetse n’imodoka bigurishwa make.

  • Ruud van Nistelrooy yatandukanye na Manchester United yari amaze iminsi atoza

    Ikipe ya Manchester United nyuma yo kubona umutoza mukuru Ruben Amorim yamaze gutandukana n’uwari umutoza w’umusigire Ruud van Nistelrooy, ibi bikaba byababaje abakunzi b’iyi kipe. Manchester United yatangaje ko Ruud van Nistelrooy wari umutoza w’umusigire yasezerewe ku mirimo nyuma yo kudahabwa umwanya mu batoza bungirije Ruben Amorim, umutoza mushya. Van Nistelrooy yari yinjiye muri…

  • Botswana: Uwabaye Miss yagizwe Minisitiri w’urubyiruko ku myaka 26

    Umukobwa witwa Lesego Chombo wambitswe ikamba rya Nyampinga wa Botswana mu 2022, ndetse akaba na Miss World Africa 2024, yagizwe Minisitiri w’Urubyiruko n’Uburinganire muri icyo gihugu. Uyu mukobwa w’imyaka 26, yashyizweho na Perezida mushya w’iki gihugu Duma Boko uheruka gutorerwa kuyobora iki gihugu mu ntangiro z’uku Kwezi, ndetse unamaze iminsi arahiye. Ni umwe muri…

  • APR FC yabonye umuyobozi mushya, Brig. Gen Deo Rusanganwa

    Ikipe ya APR FC yamaze gutangaza ko Brig Gen Deo Rusanganwa ari we ugiye kuyobora iyi kipe by’agateganyo nyuma yo gusezerera uwari usanzwe kuri uyu mwanya Col (Rtd) Karasira Richard. Ibinyujije ku rubuga rwayo, APR FC, yatangaje ko Brig Gen Rusanganwa azaba ari we Chairman mushya w’iyi kipe, ndetse akaba yahise asura n’abakinnyi abashyira…

  • Umujyanama wa Donald Trump yaburiye Ukraine

    Bryan Lanza, Umujyanama wa Perezida, Donald Trump, yavuze ko Ukraine ikwiye kugira intego nyayo mu ntambara iyihuza n’u Burusiya kandi igomba kwakira ko agace ka Crimea u Burusiya bwigaruriye itazagasubizwa. Ku wa 9 Ugushyingo, Bryan Lanza yabwiye BBC ko ubuyobozi bwa Trump buzashishikariza Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky kwivanamo ko uduce u Burusiya bwigaruriye…

  • Pep Guardiola yatakaje icyizere cyo gutwara Premier League uyu mwaka

    Umutoza wa Manchester City, Pep Guardiola, yatangaje ko nyuma y’uko abona ibihe arimo bitameze neza, yumva aricyo gihe ngo byibuze indi kipe ibe yabona amahirwe yo kwegukana Igikombe cya Shampiyona mu Bwongereza. Ibi ni bimwe mu byo uyu mugabo yatangaje ubwo yari amaze gutsindwa na Brighton & Hove Albion F.C ibitego 2-1, agahita arushwa…

  • Ni iki cyabaye kuri Pep Guardiola? Manchester City ikomeje gutsindwa umusubirizo

    Abakunzi ba Manchester City bakomeje kwinubira umusaruro ikipe yabo ikomeje kugira muri aya mezi, benshi bagatangira guhuza ko ingoma y’umutoza n’ubudahangarwa bwe byaba bigeze ku musozo. Ibintu si byiza muri Manchester City, aho umutoza Pep Guardiola arimo gutakaza imikino mu buryo budasanzwe. Abafana n’abakunzi b’umupira w’amaguru ntibahwema kwibaza niba ibi bitaba intangiriro y’iherezo ry’ubwami…