Dr. Edouard Ngirente yashimiye Perezida Kagame wongeye kumugirira icyizere
•
Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yashimiye Perezida Paul Kagame wongeye kumugirira icyizere cyo gukomeza kuba umukuru wa Guverinoma y’u Rwanda, amwizeza gukomeza gukorana umurava mu rwego rwo guteza imbere u Rwanda. Ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki ya 13 Kanama ni bwo Perezida Kagame uheruka kurahirira kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka itanu…
Umuganga yategetswe gufasha ababyeyi kurera umwana kugera ku myaka 18 nyuma yo gufunga se nabi
•
Umuganga wo mu gihugu cya Colombia yategetswe n’Urukiko kwishyura za Miliyoni z’Amapeso akoreshwa muri icyo gihugu akanafasha kurera umwana kugeza agize imyaka 18, nyuma y’uko ababyeyi be bamubyabe bitarateganyijwe, aho yari yarakoreye se igikorwa cyo gufunga intanga ngabo kizwi nka ‘Vasectomy’, ariko uwo mugabo agatungurwa no kubona umugore we atwite. Urukiko rwatangaje ko uyu…
Musenyeri mushya wa Diyosezi ya Butare yavuze ku kuba abapadiri bashaka abagore ndetse no guhabwa umugisha w’abatinganyi
•
Muri kiliziya inkundura imaze iminsi y’abasaba ko abapadiri bajya bashaka abagore, ni nyuma yuko mu bihugu by’u Burayi na Amerika abihaye Imana bakomeje kugabanyuka, ndetse n’ababijyamo bakagabanuka. Ibi Musenyeri Jean Bosco Ntagungira wagizwe umupeskopi wa Diyoseze ya Butare, yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na IGIHE ducyesha iyi nkuru, agaragaza ko bidakwiye ko umusaseridoti ashaka umugore,…
Ibyo wamenya ku mudugudu wa Mpazi wubatswe hakoreshejwe ikoranabuhanga rigezweho
•
Minisiteri y’Ibikorwa Remezo yatangaje ko Umudugudu w’Icyitegererezo wa Mpazi uri kubakwa mu Murenge wa Gitega uzatwara amafaranga make ugereranyije n’indi yubatswe mbere bitewe n’ikoranabuhanga mu by’imyubakire n’ibikoresho byahindutse. Imidugudu yubatswe mu bice bitandukanye by’igihugu yiganje mu bice by’byaro ahakorerwa imirmo itandukanye, kandi yagiye ihabwa ibikorwa remezo birimo ibyorohereza abaturage gukora imirimo y’ubuhinzi n’ubworozi, ubucuruzi…
Burundi: Dore uko Perezida Ndayishimiye asobanura impamvu Amarundi atataye agaciro
•
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yabujije Abarundi kuvuga ko ifaranga ryabo ryatakaje agaciro kuko ngo baba barituka, anyomoza abavuga ko ibikomoka kuri peteroli byabuze mu gihugu cyabo ndetse yibasira abakomeye batuma amadolari abura. Kuri uyu wa 12 Kanama 2024, Ndayishimiye ubwo yaganiraga n’abanyamakuru ku rugendo amaze iminsi agirira hirya no hino mu gihugu, yavuze…
Perezida Neva yahishuye icyatumye Amadorari na Peteroli bibura mu Burundi
•
Kuri uyu wa 12 Kanama ubwo Perezida Ndayishimiye yafunguraga ku mugaragaro inyubako nshya y’ishuri ryisumbuye rya Lycée Buterere riherereye i Bujumbura, yavuze ko amaze igihe akurikirana amakuru y’ikibazo cy’ibura rya peteroli kivugwa mu Burundi, asanga ari ibinyoma. Yagize ati “Burya nta peteroli tubuze, ikibazo ni abantu batobanga bari hano mu Burundi. Ndabamenyesha ko peteroli…