Abanyeshuri batwitse ibikoresho by’ishuri nyuma yo kurangiza ibizamini batawe muri yombi aho bashobora gukatirwa igifungo cy’imyaka hagati ya 3 na 5 baramutse bahamwe n’icyaha
•
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi abanyeshuri batanu bakoze igisa n’imyigaragambyo bagatwika ibikoresho by’ikigo cy’ishuri birimo ibitanda bararagaho. Aba banyeshuri biga muri Esecom Rugano TVET School, bakoze igisa n’imyigaragambyo kuri uyu wa Kane tariki ya 29 Nyakanga 2021, Saa mbili n’igice z’umugoroba. Batwika ibitanda by’ishuru, bamenagura ibirahure banasenya uruzitiro rw’aho bararaga (dortoire)…
Ibintu 4 utagomba gukorera umukobwa uko waba umukunda kose
•
Umusore wakunze yitwara mu buryo butangaje. Nk’undi muntu wese wakunze biragora kenshi kugenzura amarangamutima ye igihe ahuye n’umwari yihebeye, ndetse, ntibiba bigishoboka kumubonaho inenge cyangwa imyitwarire mibi. Yemwe n’ubimubwiye ashobora guhinduka umwanzi ako kanya. Iyo yakunze aba asa n’uwahumye amaso cyangwa se ukoreshwa n’izindi mbaraga zidasanzwe, ku buryo icyo zimweretse ari cyo abona…
Kuva imyuna: ikibitera, ibimenyetso n’uko wakwirinda kuva imyuna
•
Kuva imyuna bishobora kuba ikibazo gikomeye k’uyifite, ariko ku bw’amahirwe akenshi ntago aba ari ikibazo gikomeye kandi gishobora gukemurwa mu buryo bworoshye. Imyuna igabanyije mu byiciro 2; kuva bishobora guturuka imbere cyane mu mazuru cg mu gice cy’inyuma mu mazuru. Kuva bituruka mu gice cy’inyuma mu mazuru nibyo biboneka cyane, ku rugero…
Kubyara umwana udashyitse: ikibitera n’igishobora kukwereka ko ugiye kumubyara n’uko wabyirinda
•
Kubyara umwana udashyitse bivugwa igihe cyose umwana avutse inda itarageza ku byumweru 37 kuva umugore asamye. Iki gihe kikaba kibarwa uhereye ku munsi aheruka kuboneraho imihango. Kubyara umwana udashyitse ni ikibazo ku isi yose, kuko buri mwaka ugereranyije abana miliyoni 15 bavuka badashyitse, nkuko bitangazwa n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS/WHO) …
Niba wajyaga urya indimbu ukajugunya ibishishwa dore ibintu bikomeye uba uhombye
•
Ibishishwa by’indimu nubwo benshi bakunda kubijugunya, nyamara byuzuyemo intungamubiri, enzymes n’ibindi binyabutabire bifitiye akamaro gatandukanye umubiri wacu. Hari ubushakashatsi bumwe na bumwe bwerekana ko binakize cyane ku ntungamubiri kurenza indimu ubwayo. Ibishishwa by’indimu byuzuyemo vitamin C, calcium, potasiyumu ifasha mu kuringaniza umuvuduko w’amaraso, limonene, ikinyabutabire kirinda kanseri ndetse n’ibindi ibirinda n’ibisohora uburozi mu…
Wari uzi ko umwana avukana ibihorihori 4? Sobanukirwa akamaro kabyo, igihe bisaba ngo byifunge n’icyo bisobanuye ku mikuririe y’umwana
•
Igihorihori (fontanelle mu cyongereza) ni umwanya uba umeze nk’aho utarimo igufa, iyo urebye witonze mu ruhanga rw’uruhinja. Nta mwana utakivukana kandi kiba ahantu 4 nubwo aho dukunze kubona ari 2; hari igihorihori cyo mu mutwe hejuru ari na cyo benshi bazi, hakaba ikiba mu mutwe inyuma hakaba n’ikiba mu misaya hagati y’ugutwi n’ijisho…