Tangira umunsi wawe n’amakuru agezweho

Tukugezaho amakuru agezweho yo hirya no hino ku isi, akazi kasohotse ndetse n’amazu, ibibanza ndetse n’imodoka bigurishwa make.

  • Nigeria yungutse indege z’indwanyi 6 zizayifasha guhangana n’amabandi, no kurwanya iterabwoba – AMAFOTO

    Leta ya Nigeria kuri uyu wa 22 Nyakanga 2021 yakiriye indege z’indwanyi 6 za A-29 Super Tucano zizayifasha guhangana n’amabandi n’ibikorwa by’iterabwoba. Zakiriwe na Minisitiri w’Ingabo wa Nigeria, Bashir Magashi agaragiwe n’abasirikare bakuru, ku kibuga cy’indege kiri mu mujyi wa Kano. Izi ndege ni zimwe muri 12 iki gihugu cyaguze na Leta Zunze Ubumwe…

  • Uganda yavuze ku makuru avuga ko U Rwanda rwumvirije bamwe mu bategetsi bayo bakuru

    Twabonye amakuru hirya no hino, kandi umuntu yavuga ko ari ibivugwa gusa,” uyu ni umunyamabanga wa leta ushinzwe imibanire mpuzamahanga muri Uganda avuga ku makuru y’uko u Rwanda rwaba rwarakoresheje ikoranabuhanga rya Pegasus mu kumviriza abayobozi batandukanye muri iki gihugu. Guverinoma y’u Rwanda igira icyo ivuga kuri aya makuru yavuze ko ayo makuru akwirakwizwa…

  • Umubyeyi w’umunyamakuru Bac T wamamaye kuri Afrimax Tv yitabye Imana

    Umubyeyi w’Umunyamakuru Bac-T yitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane nk’uko uyu munyamakuru yabyutse abitangaza abinyujije ku rukuta rwe rwa WhatsApp.   Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane ku itariki 22 Nyakanga 2021, umuhanzi akaba n’umunyamakuru Nkubiri Gerard uzwi nka Bac T yabyutse ashyira ifoto y’umubyeyi we kuri “sitati” ya WhatsApp…

  • Covid-19 yahitanye abantu 11 naho 1309 barayandura

    Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Kane abantu 11 bishwe na Covid-19 mu Rwanda bituma umubare w’abamaze guhitanwa n’iki cyorezo mu gihugu uba 704.   Abahitanwe n’iki cyorezo n’abagore batanu b’imyaka 79, 72, 52 (Kigali), 65 (Karongi) & 24 (Huye) n’abagabo batandatu b’imyaka 77 (Ruhango), 67 (Kamonyi), 63 (Karongi), 61, 58 & 30…

  • Dore amwe mu mafunguro wakongera mubyo urya niba wifuza kongera uburebure

    Ibiryo byongera uburebure cg igihagararo bibaho, nubwo akenshi igihagararo kigenwa n’ibintu bitandukanye, iby’ingenzi twavuga:   Akoko (ibi bikomoka ku muryango) Imyitozo ukora Ibiryo urya umunsi ku munsi, kuva uvutse. Uburebure cg igihagararo ni kimwe mu bigaragaza umuntu uteye neza, ikindi bimwongerera kwiyizera cyane no gukora ibindi bitandukanye kurusha umuntu mugufi.   Niba uri mugufi…

  • Byinshi ku rubuto rwa Avoka rwibitseho vitamini 11 zose harimo n’izituma iba umuti ntagereranywa

    Avoka nirwo rubuto rwihariye ugereranyije n izindi. Impamvu nta yindi nuko aho kugira amasukari menshi nk’izindi mbuto yo yibitseho amavuta. Iboneka mu mabara anyuranye inyuma, ariko imbere ni icyatsi ahegera igishishwa naho ahegereye urubuto hakaba umuhondo. AVOKA ikungahaye kuri vitamini n’imyunyungugu inyuranye. Twavuga vitamin A, B1, B2, B3, B5, B6, B9, C, D, E…