Tangira umunsi wawe n’amakuru agezweho

Tukugezaho amakuru agezweho yo hirya no hino ku isi, akazi kasohotse ndetse n’amazu, ibibanza ndetse n’imodoka bigurishwa make.

  • Pep Guardiola yatakaje icyizere cyo gutwara Premier League uyu mwaka

    Umutoza wa Manchester City, Pep Guardiola, yatangaje ko nyuma y’uko abona ibihe arimo bitameze neza, yumva aricyo gihe ngo byibuze indi kipe ibe yabona amahirwe yo kwegukana Igikombe cya Shampiyona mu Bwongereza. Ibi ni bimwe mu byo uyu mugabo yatangaje ubwo yari amaze gutsindwa na Brighton & Hove Albion F.C ibitego 2-1, agahita arushwa…

  • Ni iki cyabaye kuri Pep Guardiola? Manchester City ikomeje gutsindwa umusubirizo

    Abakunzi ba Manchester City bakomeje kwinubira umusaruro ikipe yabo ikomeje kugira muri aya mezi, benshi bagatangira guhuza ko ingoma y’umutoza n’ubudahangarwa bwe byaba bigeze ku musozo. Ibintu si byiza muri Manchester City, aho umutoza Pep Guardiola arimo gutakaza imikino mu buryo budasanzwe. Abafana n’abakunzi b’umupira w’amaguru ntibahwema kwibaza niba ibi bitaba intangiriro y’iherezo ry’ubwami…

  • Rayon Sports ku mwanya wa mbere nyuma yo kwisasira Etincelles

    Rayon Sports yatsinze umukino w’ikirarane yakinagamo na Etincelles FC igitego kimwe ku busa cyatsinzwe na Fall Ngagne. Ni umukino w’ikirarane cy’umunsi wa karindwi wa Shampiyona utarakiniwe igihe kubera ko Rayon Sports yari ifite abakinnyi benshi mu ikipe y’igihugu. Kuri uyu wa Gatandatu itariki 9 Ugushyingo 2024 saa kumi n’ebyiri z’umugoroba Rayon Sports yakiriye Etincelles…

  • Inama y’Abaminisitiri: Dr. Pierre Damien Habumuremyi yahawe imirimo mishya nyuma y’igihe ahawe imbabazi na Perezida Kagame

    Perezida Kagame yahaye inshingano Dr. Pierre Damien Habumuremyi nk’uko bigaragara mu myanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yateranye muri Village Urugwiro iyobowe na Perezida Kagame. Kuwa Gatandatu tariki 09 Ugushyingo 2024, Inama y’Abamanisitiri yateraniye muri Village Urugwiro, ifatirwamo imyanzuro inyuranye aho bamwe bahawe inshingano nshya n’Umukuru w’Igihugu, ndetse hanemezwa imishinga y’amategeko itandukanye. Mu bahawe imirimo harimo Dr.…

  • Abakobwa: Ibintu wakorera umusore mukundana ntazigere aguca inyuma

    Abantu bakunda kuvuga ko nta kintu wakora ngo umukunzi wagambiriye kuguca inyuma ube wabimubuza, ariko se uzi impamvu byibura umuntu afata umwanzuro wo guca inyuma uwo bakundana? Nubwo hari abantu bavuga ko guca inyuma umuntu bishobora kumubera karande ariko si ko bimeze, n’umwe ubikora by’akamenyero aba afite impamvu yabimuteye. Dore ibintu 8 ushobora gukoresha…

  • Abakobwa: Ibintu bibi cyane bizakubaho niba ukunda kubenga

    Ni kenshi mu rukundo habaho kubengana ndetse ugendeye ku bushakashatsi bwakozwe, bugaragaza ko umubare munini w’inkundo, abakobwa ari bo babenga abasore, bivuze ko abakundana benshi batandukana, abakobwa ari bo baba bateye intambwe ya mbere yo gutandukana, si kuri bose gusa ni ahenshi. Ubushakashatsi bwagaragaje ko ubusanzwe umukobwa akunda inshuro 7 gusa agifite urukundo rwa…