Igikombe cy’Amahoro: Ubujurire bwa Rayon Sports ku mukino wayo na Mukura VS bwatewe utwatsi. Ese iraguma ku cyemezo cyayo?
•
Komisiyo y’Ubujurire y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda yateye utwatsi ubujurire bwa Rayon Sports yari yagaragaje ko icyemezo cyafashwe n’iri Shyirahamwe, ko izongera gukina na Mukura VS mu mukino ubanza wa ½ cy’Igikombe cy’Amahoro kidakwiye. Rayon Sports yari yajuriye ku wa 18 Mata 2025, igaragaza ko ititeguye gukomeza mu Gikombe cy’Amahoro mu gihe amategeko yaba…
Icyo M23 ivuga kuri Kabila wamaze kugera i Goma ndetse n’ikigiye gukurikiraho
•
Mu gihe ibintu bikomeje gufata indi ntera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, inkuru y’uko Joseph Kabila, wahoze ari Perezida w’iki gihugu, yageze i Goma – umujyi uri mu maboko y’umutwe wa M23 – ikomeje gutera impagarara n’amatsiko menshi mu banyapolitiki b’i Kinshasa n’abaturage. Kabila, wamaze imyaka 18 ku butegetsi kuva mu…
Kirimobenecyo wahanze ibendera n’ikirangantego by’u Rwanda ndetse n’inote nyinshi zikoreshwa ubu yitabye Imana. Byinshi ku buzima bwe
•
Kilimobenecyo Alphonse, umwe mu banyabugeni b’abahanga u Rwanda rwagize mu mateka, ntakiri kuri Isi. Yitabye Imana mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu afite imyaka 66 y’amavuko. Ni we wahanze byinshi mu birango bikoreshwa mu gihugu magingo aya, kuva ku ibendera ry’igihugu, ikirangantego, inote z’amafaranga zimwe na zimwe n’ibiceri. Kilimobenecyo, ni gake cyane yavuzwe…
Burundi: Uwahoze ari SG wa FFB Yatawe muri yombi ashinjwa gufasha AFC/M23 no kumva urubuga rw’imikino rwo mu Rwanda
•
Mu gihe akarere k’u Burundi kagaragaza ibimenyetso by’ihungabana mu bwisanzure n’uburenganzira bwa muntu, inkuru idasanzwe yatumye benshi bacika ururondogoro. Manirakiza Jérémy, wahoze ari Umunyamabanga Mukuru w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Burundi (FFB), yafunzwe ku itegeko rya Perezida Ndayishimiye Evariste, nyuma y’uko akekwaho gukunda indirimbo zo mu Rwanda no gukurikira urubuga rw’imikino rwo muri icyo…
Ntawe ushaka gutanga byinshi: Dore ibyo AFC/M23 yasabye Leta ya RDC mu biganiro biri kubera i Doha muri Qatar
•
Hagiye gushira ibyumweru bitatu abahagarariye Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’ihuriro AFC/M23 batangiye ibiganiro bikomeye bibera i Doha muri Qatar, mu rwego rwo gushaka amahoro arambye mu Burasirazuba bwa Congo, nyuma y’imyaka myinshi y’imirwano ikurikirana. Ibi biganiro byatangijwe ku mugaragaro nyuma y’uko Sheikh Tamim bin Hamad Al-Thani, Emir wa Qatar, abaye…
Bamwe mu basirikare bakuru barimo na ba General ba RDC batangiye kuburirwa irengero: Igisirikare gishobora gucikamo ibice nyuma y’uko Joseph Kabila ahisemo kujya i Goma
•
Amakuru ava ahantu hizewe aravuga ko bamwe mu basirikare bakuru ba FARDC (Forces Armées de la République Démocratique du Congo) bagaragaje ubushake bwo kwifatanya n’umutwe wa M23 n’ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC). Ni nyuma y’uko Joseph Kabila, wahoze ari Perezida wa RDC, agarutse ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nyuma y’imyaka…