U Burundi bwanyomoje Minisitiri Kayikwamba wa RDC wavuze ko i Burundi habaye Jenoside yakorewe Abahutu mu 1994
•
U Burundi biciye muri Amb. Gateretse Ngoga Frédéric usanzwe ari Umujyanama Mukuru ku bufatanye mpuzamahanga, amahoro n’umutekano mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe, bwanyomoje Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC uheruka gutangaza ko mu 1994 kiriya gihugu cyabayemo Jenoside yakorewe Abahutu. Minisitiri Wagner Thérèse Kayikwamba yatangaje ko mu myaka 31 ishize mu Burundi habaye Jenoside…
Perezida Ndayishimiye yongeye kugaragara ahetse umusaraba ku wa Gatanu Mutagatifu
•
Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yongeye kugaragara ahetse umusaraba, ubwo yari kumwe n’itsinda ry’abakristu ba Kiliziya Gatolika. Ndayishimiye yagaragaye ahetse umusaraba ku wa Gatanu tariki ya 18 Mata, ubwo abakristu bo hirya no hino ku Isi bizihizaga umunsi w’Uwa Gatanu Mutagatifu. Ni umunsi Yezu Kristu yitanzeho igitambo cyuzuye, yemera kumvira, ageza aho gupfa, apfiriye…
Munyakazi Sadate yinjiye mu kibazo cya Mayor wa Nyanza bivugwa ko yirukanwe ku nshingano ze akanafungwa azize inshoreke ye
•
Inkuru zitandukanye zakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga zivuga ku mibanire ya Ntazinda Erasme wahoze ari Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza n’umugore bivugwa ko baba bakundana, nyuma yuko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko uyu muyobozi yatawe muri yombi nyuma y’amasaha make akuwe ku nshingano ze. Ku wa Gatatu tariki ya 16 Mata 2025, Umuvugizi wa RIB,…
Hamenyekanye ibyo Perezida Tshisekedi yahise akora akimara kumenya ko Joseph Kabila yasanze AFC/M23 anyuze i Kigali
•
Mu masaha make gusa nyuma y’uko hagaragaye amakuru yemeza ko Joseph Kabila Kabange, wahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yageze mu Mujyi wa Goma anyuze mu Rwanda, ibintu byahinduye isura mu biro bikuru bya Perezida Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo. Hari amakuru yizewe avuga ko Perezida Tshisekedi yahise ava igitaraganya mu…
Ingabo za SADC zashyize zemera gutaha zinyuze mu Rwanda. Ese ibi bisobanuye iki?
•
Ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Amajyepfo (SADC) ziri mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zemeye kuva ku izima zikanyura mu Rwanda mu gihe zizaba zitashye. Amakuru agera kuri IGIHE ni uko izi ngabo zirimo iza Afurika y’Epfo, Tanzania na Malawi zemerewe kunyura mu Rwanda, ariko igihe zizatahira ntikiramenyekana. Tariki ya 13 Werurwe 2025,…
Kanyinya: Habaye impanuka y’imodoka 2 ihitana abantu 2 abandi benshi barakomereka
•
Abantu babiri bapfuye, abandi barindwi barakomereka mu mpanuka y’imodoka eshatu yabereye mu muhanda uva i Kigali werekeza i Musanze ahazwi nka Kanyinya. Iyi mpanuka yatewe n’imodoka eshatu zagonganye. Imwe yari iya Toyota Hilux (Vigo) yatambutse ku yari iri imbere yayo mu buryo butari bwo, ifite n’umuvuduko mwinshi, igonga iyo byari bihuye, nayo igongana n’indi…