Tangira umunsi wawe n’amakuru agezweho

Tukugezaho amakuru agezweho yo hirya no hino ku isi, akazi kasohotse ndetse n’amazu, ibibanza ndetse n’imodoka bigurishwa make.

  • Leta ya Congo ikomeje gushakisha abayifasha gutyaza no kongera ubushobozi bw’igisirikare cyayo FARDC

    Mu butumwa i Dar es Salam, muri Tanzaniya, kuri uyu wa Gatanu ushize, itariki ya 4 Mata, Minisitiri w’ingabo wa Congo, Guy Kabombo Muadiamvita, yahuye na mugenzi we wo muri Tanzaniya, Stergomena Lawrence Tax. Icyari kigamijwe muri uru ruzinduko kwari ukongera gutangiza ubufatanye bwa gisirikare hagati y’ibihugu byombi. Gushimangira ubushobozi bwa FARDC Izingiro ry’ibiganiro…

  • Goma: Bank zigiye kongera gukora

    Ibikorwa by’amabanki bigiye kongera gufungura mu Mujyi wa Goma nyuma y’amezi abiri bihahagaze nyuma y’uko Inyeshyamba za AFC/M23 zihigaruriye mu mpera za Mutarama. Abinyujije kuri X, Visi Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Willy Manzi, yavuze ko banki zongera gufungura imiryango kuri uyu wa Mbere, itariki 7 Mata 2025. Yanditse ati:”Nk’uko M23/AFC yabisezeranyije, nta mbogamizi…

  • Ituri: Umusirikare wa FARDC yishe umwana na nyina

    Mu ijoro ryo ku wa Gatanu ushize, itariki ya 4 Mata 2025, Umusirikare wa FARDC yarashe yegereye umwana na nyina w’imyaka 20, i Bwanasura, umudugudu uherereye ku birometero 39 uvuye muri centre y’ubucuruzi ya Komanda muri Teritwari ya Irumu mu Ntara ya Ituri. Amakuru aturuka aho yerekana ko uyu musirikare yagerageje gufata ku ngufu…

  • M23 yatangaje ko igiye gushyiraho ingamba zikomeye nyuma y’uko ubutegetsi bwa RDC bwishe abantu 10 mu bice igenzura

    Ihuriro AFC/M23 ryatangaje ko ku itegeko ry’ubutegetsi bwa Kinshasa abagizi ba nabi, bishe abantu 10 bo mu muryango umwe barimo abana n’abagore, igaragaza ko itazakomeza kwihanganira ibikorwa bibisha nk’ibyo ndetse ko igiye gushyiraho ingamba zikomeye zikumira bene ubwo bwicanyi. AFC/M23 yatangaje ko abo baturage bishwe mu ijoro ryo ku wa 04 rishyira ku wa…

  • Ubushinwa bwihimuye kuri Donald Trump uheruka kongera umusore ku bicuruzwa bwohereza muri Amerika

    U Bushinwa bwatangaje inyongera y’umusoro ungana na 34% ku bicuruzwa bizajya bibwinjiramo biturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nk’uburyo bwo kuzihimuraho. Ni icyemezo Beijing yafashe nyuma y’uko ku wa Gatatu w’iki cyumweru Perezida Donald Trump na we yari yashyizeho inyongera y’umusoro ungana na 34% ku bicuruzwa byo mu Bushinwa wiyongera k’uwa 20% wari…

  • RDC: Leta igiye gushyiraho itegeko ridasanzwe ku basore n’inkumi kubera u Rwanda

    Umushinga w’itegeko rigira imirimo ya gisirikare itegeko muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC) washyikirijwe Inteko ishinga amategeko kugira ngo usuzumwe mu nama y’abadepite yo muri Werurwe 2025, nk’uko Ibiri Ntaramakuru bya Congo, ACP, byabimenye ku wa Gatatu, itariki ya 2 Mata 2025 bibikesha umwe mu bagize inteko ishinga amategeko. Depite Claude Misare yagize…