Perezida Kagame

Perezida Kagame yavuze icyo yiteze kuri Donald Trump

Inkuru Nyamukuru Politiki

Perezida Paul Kagame yatangaje ko atekereza ko hazabaho impinduka nyinshi ku butegetsi bwa Donald Trump witegura kurahirira kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika, by’umwihariko ku bijyanye n’uko Washington yitwara mu bibazo by’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Umukuru w’Igihugu yabitangaje ku wa Kane tariki ya 9 Mutarama, ubwo yari mu kiganiro cyamuhuje n’itangazamakuru.

U Rwanda runenga Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuba zarakunze gushyigikira ibirego byo gufasha M23 rushinjwa na RDC, nyamara hirengagijwe impamvumuzi yatumye ziriya nyeshyamba zinjira mu ntambara na FARDC.

Mu gihe cy’ubutegetsi bwa Perezida Joe Biden by’umwihariko, Amerika yakunze kotsa u Rwanda igitutu irusaba guhagarika ubufasha rushinjwa guha M23 ndetse rukanavana by’ako kanya ingabo zibarirwa mu 4,000 bivugwa ko rufite muri Congo.

Perezida Kagame ubwo yabazwaga n’umunyamakuru wa Al Jazeera niba hari impinduka yiteze ku butegetsi bushya bwa Amerika, yabanje kuvuga ko yubaha impinduka zabayeho muri Amerika, agaragaza ko kugira ngo zibe byari ku mpamvu nziza ndetse ko yiteguye gukorana n’iki gihugu mu bihe biri imbere.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko yizeye impinduka ku bijyanye n’uburyo Amerika yita ku ngingo zijyanye na politiki yayo kuri Afurika.

Ati: “Ntekereza ko bizanagenda uko no ku bijyanye n’uburyo bukoreshwa mu kwita ku ngingo zirebana na Afurika muri rusange ndetse by’umwihariko uko cyita ku bibazo byo mu Burasirazuba bwa RDC. Ni byo ntekereza ndetse ntegereje ngo ndebe uko bizagenda.”

Perezida Paul Kagame yunzemo ko usibye muri Amerika no ku Isi muri rusange ibintu biri guhinduka ku muvuduko wo hejuru, akagaragaza ko abantu bakwiriye gukora cyane kugira ngo biyiteho muri iyi Si iri guhindagurika cyane.

Biteganyijwe ko Trump azarahirira kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa 20 Mutarama 2025.

Mu Ugushyingo 2024 ubwo yegukanaga intsinzi ahigitse Kamala Harris bari bahatanye, Perezida Kagame yaramushimiye ndetse amwizeza ubufatanye bugamije inyungu hagati y’u Rwanda na Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu myaka iri imbere.

Ni Kagame washimye Politiki ya Trump y’uko “Leta Zunze Ubumwe za Amerika zikwiye kuba umufatanyabikorwa w’amahitamo, uhamagarira abandi kuyifatiraho urugero aho kubahatira kubona ibintu nkayo no kubaho nka zo.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *