Mu gihugu cya Kenya haravugwa inkuru idasanzwe y’abagabo bagize irari ryo gutera akabariro bari mu rusengero maze basimbukira abagore barabasambanya. Amakuru avuga ko ibi byatewe n’amazi banyoye arimo viagra.

 

Amakuru avuga ko Abapolisi bo mu Ntara ya Taita Taveta yatangiye iperereza ku kibazo gitangaje aho viagra yabonetse mu mazi yo kunywa mu rusengero. Nk’uko amakuru abitangaza, abagabo 17 bari hagati y’imyaka 15 na 50 y’amavuko bari bagiye gusenga nyuma yo gusoma kuri ayo mazi batangiye kumva impinduka mu mubiri bagira ubushake bukabije bwo gutera akabariro, bamwe barataka abandi badukira abagore babafata ku ngufu.

Uwatanze amakuru yavuze ko babonye ibyabaye maze bagakeka ko ari imperuka ibaye.Yagize ati: “Mu gihe pasiteri yabwirizaga, umwe mu bagabo yatangiye gufata umugore waje gusenga, mu kumufata umugabo yatakaga cyane avuga ko yumva ashaka gutera akabariro ubushyuye bwabaye bwinshi, mu kanya gato n’abandi bagabo badukira abagore n’inkumi babafata ku ngufu karahava.”