ITANGAZO RY’AKAZI
I. IRIBURIRO
Ihuriro ry’amakoperative y’abahinzi ba kawa (UCOCARU) rikorera mu karere ka Rulindo, Umurenge wa Bushoki, Akagali ka Mukoto, Umudugudu wa Buvumo ryatangiye mu 2007 rikaba rifite ubuzima gatozi No/RCA /0276/2016. Ihuriro rigizwe n’amakoperative 16 afite abanyamuryango 2,186 abagabo 1,536 n’abagore 650. Intego rusange y’ihuriro ni uguteza imbere ubuhinzi bwa kawa no kongera umusaruro.
Ihuriro UCOCARU ku bufatanye n’umuryango mpuzamahanga w’ubutwererane n’iterambere ukomoka mu gihugu cya Suwede Vi Agroforestry iri gushyira mu bikorwa umushinga ugamije: “Guteza imbere imibereho y'abahinzi ba kawa binyuze mu buhinzi burambye bw’ikawa mu karere ka Rulindo”. Ni muri urwo rwego UCOCARU yifuza gutanga akazi ku mwanya w’umugoronome.
II. IBYO AGOMBA KUBA YUJUJE:
- Kuba ari umunyarwanda,
- Kuba ari indakemwa mu mico no mu myifatire afite n’icyemezo kibigaragaza gitangwa na RIB,
- Kuba afite amashuri atandatu yisumbuye mu bijyanye n’ubuhinzi (A2 Agriculture),
- Kuba afite uruhushya rwa burundu rwo gutwara ibinyabiziga (Categorie A),
- Kuba azi kuvuga no kwandika neza ururimi rw’icyongereza,
- Kuba afite uburambe mu kazi nibura bw’imyaka 4,
- Icyemezo cy’umukoresha wa nyuma,
- Urupapuro rwa muganga wemewe rugaragaza ko nta burwayi bukomeye afite bwamubuza gukora akazi,
- Kuba yemera gutura aho akazi gaherereye,
- Kuba yiteguye guhita atangira akazi.
Abifuza uyu mwanya basabwe kugeza ibyangombwa byavuzwe haruguru ku biro by’Ihuriro UCOCARU biherereye mu karere ka Rulindo bitarenze kuwa gatanu taliki ya 18 Kanama 2021 mbere ya saa sita. Abemerewe gukora ikizamini bazamenyeshwa itariki.
Ku bindi bisobanuro mwahamagara kuri nomero ya telefoni 0785775453 mu masaha y’akazi.
Bikorewe I Rulindo, kuwa 10/08/2021
MURENZI Straton
Perezida w’Ihuriro UCOCARU
Kindly Note
All Jobs and Opportunities Published on iwacumarket.xyz are completely free to apply. A candidate should never pay any fee during the recruitment Process. Even if iwacumarket.xyz does its best to avoid any scam job or opportunity offer, a job seeker or an opportunity seeker is 100% responsible of applying at his own risk.
Check well before applying, if you doubt about the eligibility of any offer do not apply and notifie to iwacumarket.xyz via this email: info@iwacumarket.xyz and remember to never pay any fee to have a job or get any opportunity, if you do so, do it at your own risk.