Imyanya 144 y'akazi k'ubushoferi. Bitarenze taliki ya 11/10/2022

Rating:
2022-10-05 10:35:19 »   Category: Jobs

ITANGAZO RY’AKAZI

ABO TURIBO

JALI Real Estate Limited (JRE Ltd) n’ikigo gishamikiye kuri Jali Investment Limited nayo ikaba ikigo cy’ishoramari cy’amakoperative agize RFTC. JALI Real Estate Ltd yashinzwe kugirango ikemure ikibazo kijyanye n’ibikorwa remezo by’umwuga wo gutwara abantu muburyo bwa Rusange ndetse n’inyubako z’ubucuruzi byumwihariko biciye mu kubaka no gucunga, gare mubice bitandukanye mu gihugu. 

IMYANYA: Abashoferi 144

Inshingano z’Umushoferi

Kwakira no gutwara neza abagenzi, no kubasiga mu byapa byabugenewe.

Kugira uruhare mu kurinda no gukumira impanuka

Kutarenza umuvuduko wagenwe (60 Km/hr), kugenzura ko speed governor ikora neza no gutanga raporo mu gihe igize ikibazo.

Kutavana imodoka muri ligne akoreramo atabiherewe uburenganzira n’abamuyobora

Gutwara gusa abagenzi bishyuye 

Kugira imikoranire myiza n’inzego zifite uruhare mu bugenzuzi bwa Public Transport (MININFRA, Polisi, RURA, RGB, RTDA)

Gutwara abagenzi bose bagenwe kuri ligne akoreramo no gukora hagamijwe kuzamura umusaruro w’Ikigo, 

Kugira isuku ku mubiri no kumyambaro ye.

Kwambara uniforme mu gihe ari mu kazi.

Kugenzura ko abagenzi bose binjiye mu modoka bishyuye 

Kugenzura no gutwara imizigo yishyuriwe kandi ibasha kujya muri boot y’imodoka

Gutanga raporo ku gihe, mu gihe imodoka igize ikibazo(kuyirega)

Gukurikirana ko imodoka imenerwa amavuta ku gihe (vidange)

Kugenzura isuku y’imodoka mu gihe ivuye mu kinamba no gutanga raporo mu gihe itakozwe neza

Kugenzura ko imodoka ifite ibyangombwa byayo byose mbere yo gutangira akazi na nyuma y’akazi  no gutanga raporo y’ibyangombwa bibura,

Gusuzuma ko imodoka ifite amazi ahagije, amavuta ya moteri ahagije, mazout yuzuye, amatara akora neza, ihoni rikora neza, amapine afite umwuka uhagije, ifite ijeke, ifite triangle, ifite kizimyamoto n’ibindi bifasha imodoka gukora neza,

Kumenyekanisha ku gihe impanuka iyo ariyo yose yabaye  ku bakuyobora,

Gukurikirana ko amavuta imodoka inyoye ariyo yanditswe mu bitabo byo kuri station, n’iby’umukozi w’ikigo ushinzwe kunywesha amavuta,

Gukora  ubwe akazi yahawe ku gihe no gutanga umusaruro; 

Kubahiriza amabwiriza y’umukoresha cyangwa umuhagarariye;  

Kwirinda icyahungabanya umutekano we n’uwa bagenzi be cyangwa uw’ aho akorera

Gufata neza ibikoresho ahawe n’umukoresha;  

Kwitabira akazi ku gihe; 

Kurengera inyungu z’akazi.

Kubaha abakuyobora ndetse no gukorana n’abagenzi be mu mahoro

IBISABWA

Kuba afite uruhushya rumwemerera gutwara imodoka ya Coasteri (categorie D)

Kuba afite uburambe mukazi ka transport byibuze kuva kunyaka 3 no kuzamura

Kuba afite icyemezo cy’umukoresha wanyuma.

Kuba aterengeje imyaka 45 kandi Atari munsi ya 25.

Kuba ari indakemwa mumico no mumyifatire

Abajuje ibyavuzwe hejuru basabwe kuzana ibi bikurikira:

. Ibaruwa Isaba Akazi

. Umwirondoro (CV)

. Kopi ya permit (Cartegory D)

. Kopi y’Indangamuntu

. Icyemezo cy’umukoresha

. Abahamya batatu

 

UBURYO BWO GUSABA AKAZI

Impapupuro zisaba akazi zijyanwa ku cyicaro Gikuru cya Jali Real Estate Limited giherereye mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Muhima akagari ka Kabasengerezi Umudugudu w’intwari kuva tariki ya 4/10/2022 kugeza 11/10/2022 saa cyenda z’ umugoroba(15h).

Abujuje ibisabwa ndetse batoranyijwe nibo bonyine bazahamagarwa. Ukeneye ubundi busobanuro wahamagara 0788650505.

 

Bikorewe Kigali, Kuwa  …../…./2022 

MBABAZI Mathias

Umuyobozi Mukuru

Featured Imyanya y'akazi k'ubushoferi

Kindly Note

All Jobs and Opportunities Published on iwacumarket.xyz are completely free to apply. A candidate should never pay any fee during the recruitment Process. Even if iwacumarket.xyz does its best to avoid any scam job or opportunity offer, a job seeker or an opportunity seeker is 100% responsible of applying at his own risk.

Check well before applying, if you doubt about the eligibility of any offer do not apply and notifie to iwacumarket.xyz via this email: [email protected] and remember to never pay any fee to have a job or get any opportunity, if you do so, do it at your own risk.

Share It:
Stay Safe
  • Avoid deals that are too good to be true.
  • Deal with people in your area by meeting face to face to see the item.
  • Never provide your personal or banking information.
  • See our Safety tips regarding vehicle buying and selling.