Toyota Land Cruiser Hardtop ya Concern Worldwide Rwanda igurishwa mu cyamunara

Rating:
2021-06-22 07:04:59 »   Category: Auctions

Imodoka Igurishwa muri Cyamunara ( Yisure uyirebe hagati ya 21/6/2021 kugeza tariki ya 07/7/2021)

 

Concern Worldwide Rwanda iramenyesha abantu bose babyifuza ko iteganya kugurisha  Imodoka imwe yo mu bwoko bwa Toyota Land Cruiser Hardtop, binyuze mu ipiganwa. Iyo modoka mwayisanga ku biro bya Concern Worldwide biherereye mu,Karere ka Huye, umurenge wa Ngoma, akagali ka Butare, umudugudu wa Kabutare, hafi  y’ibitaro bya  Kabutare. 

 

  Icyitonderwa: N.B:

 

1.  Ku bifuza gusura kandi bafite ubushake bwo gupiganwa biteganijwe gutangira guhera 21/6/2021 kugeza tariki ya 07/7/2021 mu masaha y’akazi guhera saa tatu za mu gitondo kugeza saa Kumi z’umugoroba . 

 

2.  Abifuza gupiganira iyo modoka, basabwa kuba barayisuye, barashishoje kandi baranasobanuje inzira binyuramo.

 

3.  Upiganwa asabwa kwishyura mbere kuri Konti  ya Concern Worldwide Rwanda 00040-00027129-02 muri Banki ya Kigali, Rwf 500,000 asubizwa mu gihe uwayatanze atatsinze, naho uwatsinze akayaheraho mukwishyura.

 

4.  Abapiganwa bazandika ibaruwa ikubiyemo  ibiciro byabo, bakazayitanga hiyongereyeho bordereaux igaragaza ko bishyuye caution yavuzwe haruguru ku biro bya Concern Huye mu mabahasha afunze neza bitarenze tariki ya 07/7/2021 saa Cyenda z’umugoroba. Aya mabaruwa azafungurwa mu ruhame bukeye bwaho ku wa 08/7/2021 saa tatu za mu gitondo. 

 

5.  30% byigiciro cy’uwatsindiye Iyo modoka azishyurwa ako kanya n’uwatsinze hamwe na caution ye yatanzwe mbere ntibisubizwa iyo uwari watsinze yisubiyeho.  

 

6. Uzatsindira iyo Modoka  asabwa kwishyura amafaranga azaba asigaye bitarenze ku wa 15/7/2021 akanahita atahana iyo modoka ye azaba yatsindiye. 

 

7.  Icyaguzwe ntigisubizwa kandi nta deni ryemewe ndetse nta na garantie yayo dutanga. Concern ifite igenagaciro ry’igikoresho, bivuga ko igihe igiciro kinini cyatanzwe kitageze ku igenagaciro , dufite uburenganzira bwo gusesa isoko.

 

8. Abatsinzwe bazasubizwa amafaranga yabo ya caution hakoreshejwe cheque ku munsi ukurikira ipiganwa  bitarenze sa munani. 

 

9. Upiganwa  abikora ku giti cye,

 

10. Kubazatsindira iyi imodoka ikurikira: Toyota Land Cruiser Hard Top ifite pulaki RAB 964 I uguze niwe uzishyura  ibijyanye no guhinduranya uburenganzira kuri nyiri Modoka 

 

11. Imodoka Toyota L/C Hardtop ifite pulaki RAB 964 I nta mahoro zishyura muri Gasutamo ahubwo uzayitsindira azayitwarira ku cya ngombwa “Gate pass” azahabwa na Concern Worldwide – Rwanda akazahabwa ibyangombwa byayo agarutse kurangiza inshingano zo guhinduza pulaki (mutation) bigomba gukorwa bitarenze tariki 15/7/2021, nyuma yiyi tariki uzaba ataratwara ikinyabiziga cye azajya yishyura amafaranga 5,000 ku munsi y’umutekano wacyo. 

Ku bindi bisobanuro wabariza kuri: 0788304803

Muzitabire muri benshi mwihahire bihendutse kandi amahirwe masa.  

 

Maud Biton 

Country Director

Concern Worldwide Rwanda

Imodoka igurishwa mu cyamunara Toyota Land Cruiser Hardtop Concern Worldwide Rwanda Cyamunara Auctions

Kindly Note

All Jobs and Opportunities Published on iwacumarket.xyz are completely free to apply. A candidate should never pay any fee during the recruitment Process. Even if iwacumarket.xyz does its best to avoid any scam job or opportunity offer, a job seeker or an opportunity seeker is 100% responsible of applying at his own risk.

Check well before applying, if you doubt about the eligibility of any offer do not apply and notifie to iwacumarket.xyz via this email: info@iwacumarket.xyz and remember to never pay any fee to have a job or get any opportunity, if you do so, do it at your own risk.

Share It:
Stay Safe
  • Avoid deals that are too good to be true.
  • Deal with people in your area by meeting face to face to see the item.
  • Never provide your personal or banking information.
  • See our Safety tips regarding vehicle buying and selling.