15 DENTAL THERAPISTS JOB POSITIONS - AKAZI K'ABAGANGA B'AMENYO

Rating:
2022-07-08 08:06:57 »   Category: Jobs

ITANGAZO (RE-ADVERTISED)

Ubuyobozi bwa Society for Family Health (SFH), Rwanda bufatanyije n’Uturere twa Gicumbi, Nyagatare, Burera, na Rusizi burifuza guha akazi Abavura amenyo (Dental Therapist) 15 bazakora mu mavuriro y’ibanze (Second-Generation Health Posts) abarizwa mu Turere twavuzwe haruguru muri gahunda yo gutanga serivisi z’ubuzima harimo kuvura abarigana. 

Abashaka iyo myanya bagomba kuba bujuje ibi bikurikira:

  • Kuba ari umunyarwanda 
  • Kuba afite impamyabumenyi nibura yo ku rwego rwa A1muri Dentistry
  • Kuba afite icyemezo cyo gukora uwo umwuga (Valid license); 
  • Kuba afite uburambe mu kazi nibura bw’imyaka ibiri (2) muri ako kazi; 
  • Kuba yiteguye guhita atangira akazi.

Abujuje ibisabwa babyohereza kuri adresse ikurikira [email protected] bitarenze tariki ya 14/07/2022 saa kumi n’imwe z’umugoroba (17H00):

  • Ibaruwa yandikiwe Umuyobozi Mukuru wa SFH isaba akazi – kuba yiteguye gukorera ku ivuriro iryo riryo ryose muri kamwe mu Turere twavuzwe haruguru
  • Umwirondoro (CV)
  • Fotokopi ya diplome 
  • Fotokopi y’indangamuntu
  • Fotokopi y’icyangombwa (licence) kimwemerera gukora umwuga mu nzego z’ubuzima mu Rwanda

 

Bikorewe Kigali ku wa 06/07/2022

Manasseh GIHANA WANDERA 

Umuyobozi Mukuru

Society for Family Health (SFH), Rwanda

Job Opportunity in Rwanda Imyanya y'akazi Dental therapist job opportunity

Kindly Note

All Jobs and Opportunities Published on iwacumarket.xyz are completely free to apply. A candidate should never pay any fee during the recruitment Process. Even if iwacumarket.xyz does its best to avoid any scam job or opportunity offer, a job seeker or an opportunity seeker is 100% responsible of applying at his own risk.

Check well before applying, if you doubt about the eligibility of any offer do not apply and notifie to iwacumarket.xyz via this email: [email protected] and remember to never pay any fee to have a job or get any opportunity, if you do so, do it at your own risk.

Share It:
Stay Safe
  • Avoid deals that are too good to be true.
  • Deal with people in your area by meeting face to face to see the item.
  • Never provide your personal or banking information.
  • See our Safety tips regarding vehicle buying and selling.