Isoko ryo Kugemura Inkwavu 125, n’utuzu 25 Twazo. Igihe ntarengwa ni 12 Nyakanga 2021

Rating:
2021-07-07 16:22:17 »   Category: Tenders

Our Ref.: 003/NBC/TH/2021

 

 Italiki:  07/07/2021

 

 ISOKO RYO KUGEMURA INKWAVU 125, N’UTUZU 25 TWAZO

 

Nile Basin Club "NBC" ni umuryango udaharanira inyungu ugamije guteza imbere abagore n'imiryango yabo hagamijwe kububakira ubushobozi ngo bagere ku iterambere rirambye. NBC yita cyane ku mibereho myiza y'umuryango hibandwa ku buhinzi butangiza ibidukikije, imirire myiza, ubworozi bwa kijyambere, kwizigamira n'ibindi, Ibiro biherereye, KICUKIRO, KN 3Rd, La Penuweri House, Etaje 2.

 

Ku bufatanye na UNWOMEN, NEPAD na MIGEPROF, Nile Basin Club irimo gushyira mu bikorwa umushinga ugamije guteza imbere abagore n'imiryango yabo bibumbiye muri koperative KOPABIJA ikorera mu Murenge wa Jarama, Akarere ka Kayonza. Ni muri urwo rwego rero, UNWOMEN yatanze inkunga yo kworoza inkwavu kuri bose "ONE RABBIT PER FAMILY".

 

UKO ISOKO RIZAKORWA

 

Kubaka inzu 25 inkwavu zizabamo (inzu imwe kuri buri tsinda). Buri nzu izaba ifite ubushobozi bwo kwakira nibura inkwavu 5. Ariko ni uguteganya n'aho zizororokera.

 

Kugemura inkwavu 125 (ingore 100 n'ingabo 25) zo mu bwoko bwa Newo Zelande cyangwa Califoruniya. Buri Rukwavu rugomba kuba rurengeje ibiro 3, rufite ubuzima bwiza kandi rugeze igihe cyo kwima (urugore) cyangwa kwimya (urugabo).

Kwerekera abagize itsinda uko inkwavu zigomba kwitabwaho ku bijyanye n'isuku, imirire, imyororokere, uko babyaza ifumbire imyanda ituruka ku nkwavu, n'ibindi.

 

Ibisabwa kuri iri soko:

 

Kuba usanzwe ukora ubworozi bw'inkwavu

Kugira icyemezo cy'ubuyobozi bw'Umurenge ukoreramo kigaragaza ko uri indashyikirwa mu bworozi bw'inkwavu no kwerekana ahantu nibura 2 wakoze isoko risa n'iri.

Kugira icyangombwa cyo kutabamo ibirarane cg umwenda by’imisoro gitangwa na RRA, no kwerekana aho uheruka kwishyurira umusoro wa CIT uheruka kwishyura

Kugira icyemezo cyo kwishyura ubwiteganyirize bw'abakozi gitangwa na RSSB

Gutanga ingwate y'ipigangwa ingana na 20% by'igiciro watanze. Ingwate izatangwa na Banki cyangwa Sosiyete y'ubwishingizi.

Gutanga igishushanyo mbonera ry'uko uteganya kubaka inzu z'inkwavu na devis y'igiciro cyo kuyubaka.

Gutanga ibiciro bizakorwa kuwa mbere taliki ya 12 Nyakanga 2021 saa yine za mu gitondo ku biro bya Nile Basin Club biri ku Kicukiro. Mu kwirinda icyorezo cya COVID-19, upigana asabwa kohereza ibisabwa kuri e-mail: nilebasinclub@gmail.com na info@nilebasinclub.org. Uzatsindira isoko azahita atangira akazi nyuma yo gusinya amasezerano. Uzatsindira iri soko azishyurwa imirimo irangiye nta avansi izatangwa.

 

Mu gihe hagira bimwe mu bisabwa badashobora guhita biboneka ku gihe, uwatsindiye isoko asabwa kubanza kubyerekana mbere yo guhabwa kontaro.

 

Ukeneye ibindi bisobanuro yahamagara tel. + 250 078 273 71 98 cg akohereza ubutumwa kuri info@nilebasinclub.org.

 

Bikorewe i Kigali, kuwa 6 Nyakanga 2021

HABERI THEOGENE

Uhagarariye Nile Basin Club

 

Nile Basin Club isoko ry'inkwavu utuzu tw'inkwavu

Kindly Note

All Jobs and Opportunities Published on iwacumarket.xyz are completely free to apply. A candidate should never pay any fee during the recruitment Process. Even if iwacumarket.xyz does its best to avoid any scam job or opportunity offer, a job seeker or an opportunity seeker is 100% responsible of applying at his own risk.

Check well before applying, if you doubt about the eligibility of any offer do not apply and notifie to iwacumarket.xyz via this email: info@iwacumarket.xyz and remember to never pay any fee to have a job or get any opportunity, if you do so, do it at your own risk.

Share It:
Stay Safe
  • Avoid deals that are too good to be true.
  • Deal with people in your area by meeting face to face to see the item.
  • Never provide your personal or banking information.
  • See our Safety tips regarding vehicle buying and selling.